Utubari tuzatangira gufungura mu buryo bukurikira: (INKURU)

Utubari tuzatangira gufungura mu buryo bukurikira: (INKURU)

Inama y’Abaminisitiri yanzuye ko utubari dufungurwa nyuma y’amezi 18 twari tumaze dufunzwe nk’imwe mu ngamba zamaze igihe ikirekire zidahinduka mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19. Hashize umwaka n’igice urenga hafashwe ingamba zitandukanye zo gufunga ibikorwa bimwe na bimwe birimo n’utubari. Mu itangazo ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo hatangajwe gahunda ya Guma mu Rugo mu gihugu cyose hagamijwe gukumira ko icyorezo cya COVID-19 cyagera kuri benshi. Uretse Guma mu Rugo, hananzuwe ko ibigo bya Leta n’ibyigenga bikoresha 30% by’abakozi abandi bagakorera mu ngo ndetse insengero n’utubari byarafunze. Mu gihe ibindi bikorwa byo byagiye bikomorerwa, utubari...

Umuhanzi Christopher yafotowe na Paparazzi ari gushwana n’abakanishi ba Tarinyota:  (INKURU)

Umuhanzi Christopher yafotowe na Paparazzi ari gushwana n’abakanishi ba Tarinyota: (INKURU)

Muneza Christopher uzwi nka Topher uyu muhanzi yari mu biryogo yambaye kamambiri mubirenge yafotowe n’aba paparazzi bacu ubwo yarimo gukoresha imodoka mu biryogo ahazwi nka Tarinyota.. Uyu musore yafotowe nyuma yo kutumvikana n’abakanishi bakoraga iyi modoka ye yo mubwoko bwa Toyota Celica, nyuma bakaza gutongana bapfa ko aba bakanishi bakoraga bimwe mu byo uyu musore atashakaga. Mu minsi ishize nibwo Muneza Christopher yashyize hanze amashusho y’indirimbo “MI CASA, irindirimbo ikunzwe cyane n’abanyarwanda, ndetse ikumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. YUMVE HANO  2,488 total views,  30 views today

Byakozwe mu ibanga: “The Mane Music, yasinyishije umuhanzi witwa Yuhi Mic: (INKURU IRAMBUYE)>

Byakozwe mu ibanga: “The Mane Music, yasinyishije umuhanzi witwa Yuhi Mic: (INKURU IRAMBUYE)>

Inzu ifasha abahanzi ya “The Mane Music” yasinyishije umusore ukizamuka mu muziki w’u Rwanda witwa Yuhi Mic. Yuhi Mic ubusanzwe witwa Forongo Francis yarangije amashuri mu ishuri rya Agahozo Shalom mu Karere ka Rwamagana. Usibye kuba yamaze gusinya muri The Mane Music, yari asanzwe afite indirimbo yakoze mu minsi ishize yise ‘Shani’. Nyuma yo gukora iyi ndirimbo, Yuhi yatangiye kuganira na Bad Rama nyiri The Mane Music amusaba ko bakorana. Kimwe n’abandi bahanzi bakunze gusaba ko bahabwa amahirwe yo gukorana na The Mane Music, ubuyobozi bwafashemo batatu buri wese akora indirimbo mu buryo bw’amajwi bityo birangira Yuhi Mic ariwe utoranyijwe....

Nguko uko AS KIGALI yanditse amateka muri Africa: (AMAFOTO)

Nguko uko AS KIGALI yanditse amateka muri Africa: (AMAFOTO)

Ikipe ya As Kigali yasezereye Olympique de Missiri-Sima yo mu Birwa bya Comores nyuma yo kuyitsinda ibitego 6-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup wabereye kuri Stade ya Kigali kuri uyu wa Gatandatu. Ni umukino utari woroshye cyane ko wari gutanga ikipe igomba gukomeza mu kindi cyiciro cya CAF Confederation Cup. Ubanza wari wabereye muri Comores, AS Kigali yari yabonye itsinzi ku bitego 2-1. Ibi byahaga amahirwe AS Kigali yo gukomeza mu kindi cyiciro kuko Olympique de Missiri-Sima yasabwaga gutsinda ariko harimo ikinyuranyo nibura cy’ibitego bibiri. AS Kigali na yo yatangiye yitwara neza kuko yashakaga...

KING JAMES yiswe umujura kaburahiwe “RIB, POLICE. ashobora gufungwa!! [INKIRU>>>>

KING JAMES yiswe umujura kaburahiwe “RIB, POLICE. ashobora gufungwa!! [INKIRU>>>>

Igihunga ni cyose kuri Ruhumuliza James benshi bazi nka King James nyuma y’uko afashwe n’inzego zishinzwe umutekano zamwitiranyije n’umutekamutwe wamwiyitiriye agacucura abantu utwabo. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Nzeri 2021 ubwo yari agiye kuri Bank imwe ikorera mu mujyi wa Kigali. Ubwo uyu muhanzi yari yinjiye muri Bank umukobwa ushinzwe umutekano wayo yahise yikoza ku muhanda atabaza Polisi y’Igihugu ababwira ko afashe umuhanzi wamwibye amafaranga. King James agisohoka muri Bank yahise asabwa n’abashinzwe umutekano kuba aretse kugenda akabanza gukemura ikibazo yari afitanye n’uwo mukobwa. Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yagize ati “Twaganiriye umukobwa w’umu securite yereka...

Umugabo wo muri Irlande ari mu gahinda gakomeye yatekewe umutwe n’umugore w’umugandekazi amwambura ubutaka bufite agaciro ka Miliyari:INKURU

Umugabo wo muri Irlande ari mu gahinda gakomeye yatekewe umutwe n’umugore w’umugandekazi amwambura ubutaka bufite agaciro ka Miliyari:INKURU

Umugabo ukomoka muri Irlande witwa David Michael O’Connel ari mu gahinda kenshi nyuma y’uko urukiko rw’ibanze rwa Mpigi muri Uganda rwamutegetse kuva mu nzu, amasambu 10 n’umurima ufite agaciro ka miliyari nyinshi z’amashilingi bigahabwa uwo bakundana. Amakuru avuga ko uyu mugabo yaguze iyo mitungo mu izina ry’umukunzi we ukomoka muri Uganda, ariko yageze mu rukiko ntiyashobora kugaragaza ariwe washoye imari,nkuko DailyMonitor ibitangaza Mu rubanza rwe rwabaye ku wa gatanu, tariki ya 10 Nzeri, Umucamanza mukuru Ruth Nabaasa yavuze ko urukiko rudashobora kwinjira mu buryo burambuye mu buzima bw’aba bombi ngo rumenye koko niba amafaranga Madamu Catherine Nakawooza yakoresheje agura ibibanza...

Mukaperezida n’umusore wamurongoye amurusha imyaka 27 bagiye kwibaruka…Urukundo rwabo ruracyari pata na rugi:INKURU

Mukaperezida n’umusore wamurongoye amurusha imyaka 27 bagiye kwibaruka…Urukundo rwabo ruracyari pata na rugi:INKURU

Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hakomeje gucicikana ifoto ya Mukaperezida Clotilde na Kwizera Evariste bashakanye umugore arusha umugabo imyaka 27 aho bivugwa ko baba bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere. Iyi couple yagarutsweho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga Nkoranyambaga, yatangiye urugendo rwo kubana nk’umugore n’umugabo mu ntangiro za 2019. Benshi batwamaga uriya musore Kwizera wari ufite imyaka 22 washatse umugore wari ufite 49 bavuga ko yikurikiraniye amafaranga dore ko bavugaga ko uriya mugore ayafite. Icyakora bo bagiye bagaragaza ko bakundana bizira uburyarya badatinya gusomana umunwa ku wundi mu mashusho babaga bazi neza ko azatambuka ku mbuga nkoranyambaga. Benshi kandi babategaga...

Uwari umukunzi wa Devis D,Ashante lydie,yabengutse Umunyamakuru Bayinga wa siporo Urukundo rurashyushye:INKURU

Uwari umukunzi wa Devis D,Ashante lydie,yabengutse Umunyamakuru Bayinga wa siporo Urukundo rurashyushye:INKURU

Umunyamakuru w’imikino ukunzwe cyane hano mu Rwanda, David Bayingana ari mu rukundo na Ashante Lydie cyangwa Queen Lydie wakundanyeho n’umuhanzi Davis D.} Urukundo rw’aba bombi bakaba bararugize ibanga rikomeye ariko bamwe mu nshuti zabo za hafi bakaba baruzi. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Bayingana uzwi mu myidagaduro akaba n’umwe mu bashinze radio ya B&B FM, amaze igihe ari mu rukundo n’iyi nkumo y’ikimero kirangaza benshi. Amakuru avuga ko aba bombi birinze ikintu na kintu cyatuma n’abantu bakeka ko bakundana, aho no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram nta n’umwe ukurikira undi, gusa ni mu ijoro ryakeye Queen Lydie yashyize kuri Instagram...

Wema Sepetu yavuze impamvu yishimiraga gukubitwa na Diamond ndetse ko abagore bakwiye gukubitwa:INKURU

Wema Sepetu yavuze impamvu yishimiraga gukubitwa na Diamond ndetse ko abagore bakwiye gukubitwa:INKURU

Wema Sepetu wahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, avuga ko yishimiraga gukubitwa na Diamond kuko nyuma yo kumukubita yamuhozaga akumva ari byiza. Muri Nyakanga 2020, nibwo uyu mukobwa wabaye nyampinga wa Tanzania 2006 nibwo yavuze bwa mbere ko uyu muhanzi yajyaga amuhohotera ariko akaba yarahisemo kubigira ibinga. Imelda Mtema akaba inshuti magara ya Wema Sepetu, yifashishije ifoto ya Wema yo mu myaka irenga 10 ishize amaze gukubitwa, ari we wayifatiye na telefoni ariko Wema yanga kujya kumurega kuko yabyishimiraga. Wema Sepetu we yavuze ko impamvu yabyishimiraga ari uko yamaraga kumukubita akamuhoza, akumva ni byiza, aho yanavuze ko abagore bakwiye gukubitwa...

Cristiano Ronaldo yarijije umubyeyi we kubera uko yitwaye muri Manchester United Atsinda ibitego 2 [AMAFOTO]

Cristiano Ronaldo yarijije umubyeyi we kubera uko yitwaye muri Manchester United Atsinda ibitego 2 [AMAFOTO]

Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yari ku kibuga Old Trafford ubwo yabonaga umuhungu we atsinda ibitego 2 muri 4-1 United yatsinze Newcastle yari yaje mu mukino kugarira cyane. Madamu Dolores Aveiro byavuzwe ko yahagaritswe na Ronaldo kujya ku mikino ikomeye kubera ikibazo aherutse kugira cyo kurwara indwara ya stroke,yagaragaye ari kurira nyuma y’aho umuhungu we Cristiano Ronaldo yatsindaga igitego. Ronaldo yafashije United gutsinda umukino wa 3 muri 4 bamaze gukina muri Premier League y’uyu mwaka ndetse madamu Dolores Aveiro umubyara yarize amarira y’ibyishimo kubera ukuntu yatangiye ku kibuga Old Trafford yari amaze imyaka 12 avuyeho. Ronaldo yatsinze igitego cya...