VITAH D’OR UMUHANZIKAZI WAJE GUHINDURA HIP HOP MU RWANDA:AMAFOTO

 0 total views

Umuhanzikazi mushya muruhando rwa muzika mu Rwanda witwa Vitah D’or twagiranye nawe ikiganiro kigufi kuri channel yacu ya youtube maze adutangariza byinshi uko yaje muri Muzika nuburyo abona Muzika yo mu Rwanda kugeza ubu.

N’umukobwa winzobe ufite tatoo kumaboko ndetse no kugikanu ke tuganira nawe yatubwiye ko yakundaga muzika cyane ariko kubera Amashuri ngo yifuzanga Kubanza Kurangiza kwiga akabona kuza asoje Kaminuza,

Yakomeje atubwira ko Gukora muzika birimo imbogamizi cyane nko Kubura ubushobozi bwogukora Indirimbo nkuko Ubyifuza kandi iyo Udafite Ubushobozi ntabwo wakora neza bitewe nuko Ntabushobozi uba ufite.

Ubwo twaganiraga nawe yatubwiye ko Amaze gushyira hanze Indirimbo imwe yitwa UMVA IJAMBO nayo yakoze bigoranye cyane bitewe ko nta Manager afite yakomeje atubwira ko Afite Indirimbo nyinshi Ateganya Gukora ariko kubera Ubushobozi buke Afite ntabwo Bimukundira gukora Nkuko Abyifuza.

Twamubajije icyo aje Guhindura muri Muzika yo mu Rwanda cyane Kuri Hip Hop maze atangira avuga ko shaka Gukangura Young Grace na Paccy bazimiye maze bakabyuka bagakora Muzika ifite ireme Ati jyewe ndimo kurwana no Gukora cyane Ubundi ibikorwa Bizivugira Ntabirenze.

Dusoza ikiganiro yasabye Abanyarwanda gukunda muzika yo mu Rwanda kuko nabo barashoboye kandi ngo uwashaka kumubera Manager ngo ntacyo byaba bitwaye yamuvugisha bagakorana.

DORE INDIRIMBO YE YITWA UMVA IJAMBO>>

https://www.youtube.com/watch?v=9-FP7xrRYA4

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPARAZZI.RW/TV

 16,200 total views,  388 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.