MU GIHUGU CYA KENYA YITABYE IMANA ATERA AKABARIRO KUBERA IBYISHIMO YAGIZE MUGIKORWA:INKURU

 0 total views

Muri Kenya , hari kuvugwa cyane mu bitangazamakuru byaho inkuru y’ umugabo witabye Imana , ari mu gikorwa cyo mu buriri we n’ umukunzi we ibyishimo biramurenga ahaburira ubuzima.

Ibi byabereye mu gace kitwa Broadwat Lodgings gaherereye ahitwa Kawangware muri kiriya gihugu.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wahuye n’ uruva gusenya yitwa Erastus Madzomba , uri mu kigero cy’ imyaka 42 y’ amavuko yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukuboza2021, azize iki gikorwa gisanzwe kizwiho ibyishimo byizihiza abakirimo.

Uyu mugabo yari aryamanye n’ umukunzi we witwa Elgar Namusia , ubwo rero bari muri cyo gikorwa cyo gutera akabariro ibyishimo byarenze umugabo umutima we uhita uhagarara.

Amakuru akomeza avuga ko aba bombi nta gihe bari bamaranye bari mu munyenga w’ urukundo ngo kuko bari bamaze ibyumweru bigera kuri bibiri gusa.

Ngo umwe mu bakurikiranye iby’ iyi nkuru , yabwiye Polisi yo muri kariya gace ko bagiye muri iyo nyubako bagasanga uyu mugabo yashizemo umwuka.

Polisi ubwo yari imaze kuhagera yahise ijyana umurambo mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

POSTED BY JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 924 total views,  12 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.