Gentil Gedeon yasimbuye Arthur Nkusi kuri Radio Kiss FM:INKURU>>

 0 total views

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mutarama 2022 , nibwo Umunyamakuru Ntirenganya Gentil Gedeon yatangiye akazi kuri Radio Kiss FM, asimbuye Arthur Nkusi uherutse kuyisezera.

Nkusi Arthur amaze icyumweru cyirenga avuye kuri micro za Radio aho yari amaze imyaka igera kuri 10 mu mwuga w’ itangazamakuru irimo igera kuri ine yari amaze kuri Radio Kiss Fm.

Kugeza ubu Arthur nta bwo aratangaza gahunda nshya agiyemo , cyane ko amaze iminsi agaragaza ku mbuga nkoranyambaga ashyiraho amafoto ari kumwe n’ umugore we Fiona Muthoni Ntarindwa baherutse gusezerana. Aya mafoto abagaragaza bari mu byishimo ku mucanga , Nkusi aherutse gushyiraho ubutumwa buyaherekeje agira ati ” Ibihe bitandukaye mbere ya 2022.”

Gentil Gedeon wasimbuye Nkusi yari maze igihe nta radio n’ imwe akorera hano mu Rwanda , cyane ko yari yarasezeye kuri Kigalitoday ku mpamvu atigeze atangaza.

Gentil amenyerewe mu biganiro mbarankuru atambutsa kuri YouTube ye bwite , akaba yarameyekanye cyane mu cyitwa , “Inyanja twogamo” cyamamaye cyane kuri Kigalitoday.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Mutarama 2022, nibwo yatangiye gukorana na Sandrine Isheja mu kigairo cyitwa Breakfast yari asanzwe akorana na Nkusi Arthur.
Nkusi Arthur n’ umukunzi we bari ku mucanga

Gentil Gedeon agiye kujya akorana na Sandrine Isheja mu kiganiro Breakfast.

Posted by emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/tv

 450 total views,  10 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.