Ibintu ni WA NEE!! Mu murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo, umudugudu wa Gabiro, COVID iri mumarembera: (SOMA INKURU)>>

 0 total views

Ubukangurambaga burakomeje mu murenge wa Nyarugenge, akagari ka Biryogo, umudugudu wa Gabiro, Uyu munsi inteko y’abaturage yateranye yibanda ku bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, Abaturage bibutswa ko kurwanya COVID-19 ari inshingano za buri munyarwanda wese.

Umurenge wa Nyarugenge ukomeje ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, aho uri kwifashisha abahanzi  mu bikorwa by’ubukangurambaga biri gukorerwa mu tugari tugize uyu murenge.

Hifashishijwe abahanzi mu gukora ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa   Nyarugenge, MUREKATETE Patricia , yabwiye FINE FM ko ubukangurambaga bwo gukoresha abahanzi  ari bwiza kuko uburyo bwo gutanga utumwa binyuze mu njyana y’umuziki ari bimwe mu bifasha umuturage kumva vuba akirinda kurushaho.

MUREKATETE Patricia yagize ati” Dufite urubyiruko rw’abahanzi bafite indirimbo nziza zirimo ubutumwa bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19, nk’indirimbo yitwa  “NYARUGENGE KU ISONGA.  yumvikana mo amagambo arwanya icyorezo cya COVID-19.

Kubijyanye n’ubwandu bwa COVID-19 muri uyu murenge MUREKATETE Patricia yabwiye  RADIO FINE FM ko uyu murenge nta bwandu buri mu baturage

Icyakora  munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Biryogo 🚨🚨 we atangariza radio FINE FM ko mbere y’uko ubukangurambaga butangira hagaragaye umuturage umwe urwaye COVID-19 utuye mu kagakari ka Rwampara, ariko kugeza ubu akaba yarakize nyuma yo kumwitaho neza nk’uko bisabwa.

Photo&Editd by: Chaba ally promo

 

 1,110 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.