Abakingiwe barahangayitse abahanga nta bisubizo bafite kuko nabakingiwe barongera bakandura muri USA,Ubwoko bushya Delta:INKURU

 0 total views

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Bloomberg.com ngo Abantu bamaze guterwa urukingo rwa Corona virus, biragaragara ko mubice bimwe na bimwe barimo kwandura iki cyorezo ku kigero cyo hejuru,gusa ngo ntibizwi neza impamvu yabyo cyangwa se urugero baba banduzaho abandi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Nubwo hari ibimenyetso bihari byerekana ko uru rukingo rutanga ubwirinzi bufatika kuri iyi virusi,ngo hari impungenge ko abantu bamaze guterwa uru rukingo bazaba bafite intege nkeya kuzindi ndwara zikomeye kurusha uko byari byitezwe. Ngo kubera iyo mpamvu abareberera rubanda bamwe bahisemo gahunda yo kugumishaho udupfukamunwa,ngo abandi baba baretse gufungura ibikorwa bimwe.

 

Tugomba guca bugufi kubyo tuzi ndetse n’ibyo tudasobanukiwe. Hari bimwe twavuga tubihagazeho,kimwe muri ibyo ni uko iki ari ikibazo kitoroshye namba”Uyu ni Tom Fieden uwahoze ari umuyobozi w’ihuriro rigenzura rikanakumira indwara CDC.

Kubwiki kinyamakuru ngo ibi byatumye abakingiwe basigara murujijo mubijyanye no kwirinda,ngo kandi uburyo umubiri wabo utagifite intege byatumye abashinzwe Ubuzima bibaza niba hakenewe urukingo rwo kubongerera ingufu z’umubiri. Igituma ngo ibintu bikomera kurushaho ni ukwihindaguranya kw’icyi cyorezo yewe ngo nibihe (weather) byaba bibigiramo uruhare

Ahantu hamwe hagaragaye ubwandu budasanzwe ku bantu bakingiwe ni muri leta ya Massachusetts ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika,aho ibihumbi by’abakingiwe n’abadakingiye bahuriraga munzu zitandukanye bakabyina mubirori  byo kwishimira ikiruhuko,aho yari ku itariki ya 4 z’ukwezi kwa 7. Icyaje kuboneka ni uko ¾ byabantu 469 banduye bose bari barakingiwe.

 

Abanditsi ba CDC (Centers for Disease Control and Prevention) kunyigo zabo bavuze ko abakingiwe bashobora kuba bakwirakwiza iki cyorezo kimwe n’abatarakingirwa, ndetse iyi nyigo yabo iburira ivuga ko uko abantu benshi bakingirwa ariko iki cyorezo gishobora gukwirakwizwa kurushaho,gusa iyi nyigo ngo ntihagije kukuba hari umwanzuro wafatwa.CDC iburira abakingiwe ko nabo bakomeza kwambara udupfukamunwa.

Inyigo imwe yiki kigo igaragaza ko abandura biyongereyeho 4% muri Leta ya Newyork uhereye mu kwezi kwa gatanu n’ukwa 7. Ndetse na7% muri Leta ya Colorado. Aba bahanga buburira bavuga ko ibi byatewe no koroshya ingamba zo kwirinda ndetse no kwaduka kubwoko bushya kandi bwandura cyane Delta

 

Ku itariki ya 7 zuku kwezi, Abantu ibumbi 721,670 nibo banduye ku isi hose n’aho miliyon 4,591,159 bari bamaze guhitanwa niki cyorezo ku isi hose. Inkingo zigera kuri 5,562,743,001 zimaze gutangwa mubihugu 184. Mukomeze kwirinda icyorezo turacyahanganye nacyo ntaho kirajya, kandi twitabira kwikingiza nka bumwe muburyo bwibanze bwo guhangana n’iyi ndwara. Ikirenze kuri ibyo kwipimisha ukamenya uko uhagaze ni ingenzi. Ntakudohok

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 352 total views,  16 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.