Perezida Kagame yijeje gukemura ikibazo cya mudasobwa z’abacamaza zishaje:INKURU

 0 total views

Bimwe mu bibazo by’ingutu biterwa no gukoresha mudasobwa zishaje cyangwa irindi koranabuhanga ritajyanye n’igihe, birimo kudindiza imikorerere y’umwuga, kongera ikiguzi cya serivisi zakabaye zitangwa byoroshye, kugabanya umusaruro witezwe ku mukozi, ibibazo bishingiye ku mutekano, kutabasha kubahiriza ibisabwa bijyanye n’igihe, n’izindi ngorane nyinshi.

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwagaragarije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ko kimwe mu mbogamizi rufite kandi zidindiza imikorere n’imkoranire mu gutanga serivisi zinoze, ari icya mudasobwa zisaga 420 zishaje, zikaba zigikoreshwa n’abacamanza mu mitangire ya serivisi, by’umwihariko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 serivisi batanga nyinshi zimukiye ku ikoranabuhanga.

Ubwo yayoboraga umuhango wo gutangiza Umwaka w’ubucamanza wa 2021-2022, Perezida Kagame yavuze ko yabwiwe ko izo mudasobwa zishaje cyane ku buryo zidashobora gukora ibisabwa mu rwego Isi igezeho mu gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze.

Yakomeje agira ati: “Sinzi niba aya makuru ari yo ariko nemera ko ibyinshi aba ari byo. Nagira ngo dufatanye n’inzego zibishinzwe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ari hano, twabafasha kugira ngo iki kibazo gikemuke vuba na bwangu. Ubwo ndabwira n’ababishinzwe by’umwihariko nka Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, ndizera ko yanyumvise kandi ndashaka ko tubikorana n’abo bireba.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bibazo byagaragaye mu ikoranabuhanga IECMS (Integrated Electronic Case Management System) ryifashishwa cyane mu gutanga serivisi zitandukanye zirebana n’ubutabera kuva mu 2016, ariko rikaba rifite ibibazo bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi mu rwego rw’ubucamanza.

Yakomeje agira ati: “Nabyo ndifuza ko byakemuka ndetse byaba ngombwa, hano hari ubushobozi bushobora gukoreshwa byihutirwa… Hari ubushobozi bwinshi Igihugu cyacu kimaze kugeraho ariko bisa nk’aho bititabirwa cyangwa bidakoreshwa kandi mu Rwanda ariho bikwiriye kuba bihera.”

Perezida Kagame yanagarutse kandi ku gaciro k’ubumenyi n’ubushobozi by’abakora mu bucamanza na byo bikomeje kwiyongera, bikaba byaratumye barushaho kunoza umurimo wabo.

Gusa yavuze ko nubwo hari intambwe ishimishije imaze guterwa, hagikenewe kongera imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage.

Muri ibyo byaha harimo ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga bigenda birushaho gukomera no kwiyongera. Yavuze ko na byo bifite uburyo bishobora gukumirwa no kurwanywa, asaba ubufatanye muri iyo ntambara yo kubirwanya.

Yakomeje agira ati: “Leta ishishikariza abaturarwanda gukoresha ikoranabuhanga, cyane cyane telefoni zigendanwa mu bucuruzi no guhererekanya amafaranga. Ni ngombwa rero ko hakazwa ingamba zo kurinda Abanyarwanda, cyane cyane abadafite ubumenyi buhagije mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga, ntibagwe mu mutego w’abatekamutwe n’ibindi bisambo.”

Yasabiye ibihano biremereye abafata ku ngufu n’abatera inda abangavu

Perezida Kagame yavuze kandi ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rigomba gufatirwa ingamba zihariye n’ibihano biremereye, by’umwihariko ibyaha byo gufata ku ngufu abagore ndetse n’abana batoya, gutera inda abangavu n’abana bakiri ku ntebe y’ishuri.

Yavuze ko hari aho izo ngeso zikomeza kwiyongera, ati: “Bigaragara ko tutarebye neza byasa nk’aho ari umuco, ariko tugomba kugaragaza ko tubirwanya; ngira ngo na byo bikaba byagaragarira mu kugaragara ko bigabanyuka. Ingamba, ibihano, bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera.”

Yavuze ko kujenjekera iki kibazo bituma hari bamwe bagifata nk’aho ari ibintu byemewe kandi atari ko bimeze mu Rwanda, ati: “Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, ubushinjacyaha, icyo kintu tukagikurikirana tukagishyiramo ingufu tukabona ko bigabanyutse byanze bikunze.”

Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko abakora ibi byaha, ababafasha, n’ababahishira bakwiye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora gufasha kubuza abandi batekerezaga gukora ibyo byaha n’ibisa na byo kuyihayiha babyitabira.

Imanza z’ibirarane zasabiwe kwihutishwa

Perezida Kagame yavuze ko ikindi kigomba kwihutishwa ari ukuburanisha imanza z’ibirarane kuko umubare wazo ukiri munini hashingiwe ku mibare itangwa n’Urwego rw’Ubucamanza.

Raporo y’Umwaka wa 2020/2021 igaragaza ko imanza zabaye ibirarane zazamutseho 47% ugereranyije n`umwaka ushize. Bivuze ko izabaye ibirarane muri uyu mwaka zabaye 37,394 zivuye ku 25,356 zabaye ibirarane mu mwaka wa 2019/2020.

Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byafasha kugabanya imanza z’ibirarane ari ugushyira ingufu mu guhuza abantu no kubumvikanisha nka gahunda imaze kuba umuco mu gukemura ibibazo bitandukanye bitabaye ngombwa ko bijya mu nkiko.

Ati: “Uburyo bwo guhuza abantu no kubumvikanisha ubundi byari bimaze kuba umuco, kandi bifite icyo bimaze, bifite icyo byagabanyije, bikwiye gukoreshwa rero ku buryo buhagije.”

Abacamanza barya ruswa n’abo bakorana banenzwe

Perezida Kagame yavuze ko abantu bagana inkiko bizeye ko abacamanza babatega amatwi, bagaca imanza bashingiye ku buhamya n’ibimenyetso byatanzwe nk’uko amategeko abiteganya, ariko ngo ikibabaje ni uko hakigaragara abacamanza barya ruswa.

Yagize ati: “Ariko turacyumva ko hamwe na hamwe, n’abacamanza cyangwa n’abandi bakorana na bo, hakiri ugutega ibiganza kugira ngo barebe ko hari icyo babashyira mu ntoki.”

Yakomeje asaba abakora mu Rwego rw’Ubutabera gufatanya mu gutahura no guhana bakeya bagisiga icyasha Urwego rw’Ubucamanza rumaze kubaka icyizere gikomeye mu baturarwanda, no mu ruhando mpuzamahanga.

Perezida Kagame yanagarutse ku bufatanye u Rwanda rufitanye n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubutabera, bwatumye ibihugu bimwe na bimwe byohereza abakekwaho ibyaha bitandukanye bakaza kuburanishisha n’ubucamanza bw’u Rwanda.

Yavuze ko ubwo bufatanye mpuzamahanga n’icyizere abaturarwanda bafitiye Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda kigenda cyiyongera, bikwiye kuba umusingi wo gukora ibyiza kurushaho no gutanga ubutabera busesuye.

Amafoto: Village Urugwiro

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 13,996 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.