Abo Mico The Best yabeshyaga kuzabashaka muve ku bintu yamaze gusezerana imbere y’amategeko n’umukinnyi wa filime (Amafoto)

 0 total views

Umuhanzi Mico The Best yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Clarisse ukunze gukoresha amazina ya Clarisse Khloe Dubnx ku mbuga nkoranyambaga.

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 19 Kanama 2021. Byabereye mu murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mico yari aherekejwe n’abandi bantu be ba hafi barimo Producer Fayzo ukora amashusho ndetse na Dr Kintu washinze Kikac Music uyu muhanzi abarizwamo n’abandi.

Amakuru kigalihiti.rw dufite ni ayuko aba bombi mucyumweru gitaha aribwo bazakora ubukwe ubundi bagatangira kubana byemewe nk’umugabo n’umugore

Tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo Mico yambitse impeta uyu mukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe kitari gito.

Uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta nshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi icyo gihe ibujijwe muri iki gihe.

Umukunzi wa Mico ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito. Yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.

Umukunzi wa Mico arahira

Mico arahirira umukunzi we kuzamuba hafi akaramata mu bibi no mu byiza

Umugore wa Mico asinya

Mico asinya mu gitabo cy’irangamimerere ko yemeye Clarisse nk’umufasha we

Mico The Best n’umugore we bahabwa icyemezo cy’uko barushinze

Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi

Inkuru y’uko Mico agiye kurushinga yatunguranye mu minsi ishize

Aba bombi bari bagaragiwe n’inshuti n’imiryango

Nyuma yo gusezerana Mico n’umukunzi we bagiye kwiyakira

Mico n’umukunzi we barateganya gusezerana imbere y’Imana vuba

Umugore wa Mico na bamwe mu bari bamugaragiye

Clarisse amaze igihe mu rukundo na Mico

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 1,314 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.