Imodoka za RDF zifashishijwe mu gutwara Abanyekongo batahutse:INKURU

 0 total views

Abanyekongo 779 mu 14,554 bari bahungiye mu Rwanda bafashijwe gusubira iwabo ku bushake, nyuma y’aho imitingito ya hato na hato igabanyutse ugereranije n’iminsi yakurikiye iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye ku wa Gatandatu tariki ya 22 Gicurasi 2021.

Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo imodoka za gisirikare z’Ingabo z’u Rwanda (RDF), zifashishijwe mu gutwara no kugeza ku mupaka Abanyekongo batahaga ku bushake nyuma y’agahenge kabonetse mu gihe hari hashize iminsi humvikana imitingito irimo n’ikomeye yasenye inyubako n’ibindi bikorwa remezo.

Uyu munsi kandi, nyuma yo gupimwa COVID 19 Abanyarwanda 170 na bo bazanye n’Abanyekongo bemerewe gusubira mu miryango yabo.

Mbere yo gusezerera abafashe icyemezo cyo gutahuka, Minisitiri ushinzwe Ubutabazi Marie Solange Kayisire, ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubw’inzego z’Umutekano babaganirije babifuriza kugera mu rugo amahoro.

Abanyekongo bashimye uko bakiriwe mu Gihugu cy’Abaturanyi aho ku bufatanye n’Ingabo bafashijwe kugera aho bacumbikiwe ndetse bakanahabwa ibikenerwa by’ibanze, basaba ko uyu mubano n’ubufatanye byazakomeza kuranga impande zombi.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) iremeza ko Abanyekongo bakiri mu Rwanda bakomeje kwitabwaho no kugezwaho ibyangombwaa byose nkenerwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) n’izindi nzego.

Nyuma y’impuruza yatanzwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Gen. Constant Ndima, Abanyekongo basaga 400,000 bahise bataa ibyabo, bamwe bahungira mu Rwanda ariko umubare munini uhungira ahitwa Sake muri icyo Gihugu cy’abaturanyi.

Hagati aho, imihanda n’ibindi bikorwa remezo byari byangijwe n’imitingito mu Karere ka Rubavu byatangiye gusanwa.

        

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/

 43,810 total views,  1,570 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.