Ikigo Dynapharm cyifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Nyabugogo Gare) mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19  (AMAFOTO)

 0 total views

Ikigo Dynapharm cyifatanyije n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 muri Gare ya Nyabugogo: (AMAFOTO)

Ikigo mpuzamahanga kita kubuzima n’imirire n’ubuhinzi (Dynapharm international) gifatanyije n’urubyiruko  rw’abakorerabushake bakoze ubukangurambaga mu kurwanya Covid-19 muri Gare ya Nyabugogo cyane ko gare yarimo umuvundo w’abagenzi bajya mu ntara.


Ni ubukangurambaga bakoze uyu wa 31/12/2020 mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gukomeza gukaza ingamba birinda icyorezo cya Covid-19 gikomeze gukwirakwira hirya no hino mu gihugu.

Hakizimana Peter ,umujyanama mu by’imirire muri Dynapharm akaba n’uhagarariye urubyiruko muri kino kigo ,yavuze ko bakoze ubu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19 nk’ubutabazi.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru yagize ,ati:”Turi urubyiruko rwishi mu gihugu tugera Ku bihumbi 5 ,uyu munsi muri Nyarugenge kubera ariho dufite ikicaro twabonye iminsi mikuru yegeze tubona n’uburyo Covid-19 irimo kwiyongera dufata icyemezo cyo kunganira youth volunteers, cyane twibanda mu gace kavugwamo ubucucike nka Gare ya Nyabugogo”. Yakomeje avuga ko bari nk’urubyiruko rugera kuri 20 bagiye muri Gare bitwaje imiti yo gukaraba intoki, bakangura abantu gukaraba intoki, banambara neza agapfukamunwa.

Yasoje asaba n’ibindi bigo ko kurwanya Covid-19 tudakwiriye kubiharira RBC, Polisi n’izindi nzego ahubwo twese kurwanya Covid-19 bireba buri wese, arabasaba nabo bajya bigomwa umwanya muto bakegera abantu bagifite imyumvire mike kuri Covid-19 bakabasobanurira kuko dushyize hamwe ntacyatunanira.

Eng. Mayira Jean Nep ,umuhuzabikorwa muri Dynapharm yavuze ko ibikorwa byo kurwanya Covid-19 bizakomeza.

Ati:”Nk’ikigo kita kubuzima tumaze kubona ko Covid-19 ikomeje kudutwara abantu twiyemeje guhaguruka tugafatanye n’abandi urugamba rwo kurwanya iki cyerezo kuko dushyize hamwe twagitsinda kuko ingamba zo kucyirinda ziroroshye kuzikurikiza”.

Yakomeje avuga ko muri Gare ya Nyabugogo bakoreye babonye umuvundo w’abaturage babyiganaga ku mirongo bashaka imodoka zibajyana iwabo mu miryango kwizihiza iminsi mikuru birengagije ko Covid-19 ibaho. Ati:”Muri Gare ya Nyabugogo yakenewe imbaraga nyinshi pe, kuko hari kugaragara umuvundo w’abagenzi ku mirongo ,twahakoreye kuva saa moya kugeza saa sita kubera akanya gato dufite twabonye bisaba guhozaho kuko tutarebye neza Nyabugogo ishobora guha icyuho iki cyorezo”.

Dynapharm n’ikigo mpuzamahanga kita kubuzima n’imirire , mu Rwanda gifite ikicaro mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Gitega ,mu mujyi wa Kigali.

Kigali.

 

Posted: by Chaba ally promo
 

 2,258 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.