Agahinda ni kose kuri Orlando Hernandez umugabo ufite ibirenge binini ku isi ugorwa no kubona inkweto yambara: REBA HANO>>>>

 0 total views

Kuwa 19 Ukwakira 2015 kugeza magingo aya umunya-Venezuela Jeison Orlando Rodríguez Hernández yashyizwe mu gitabo cy’uduhigo (Guinness World Records) nk’umugabo ufite ibirenge binini kurusha abandi ku Isi.

Guinness World Records, Jeison Orlando Rodríguez Hernández, world’s largest feet
Hernandez niwe urusha abatuyeIsi Ikirenge kinini
Ikinyamakuru footwearnews.com kigaragaza ko ikirenge cye kingana na Inshi 16 ( hafi cm 41). Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ibirenge bye ubiteranije bishobora gupima ibiro 7. Ibitangaje kuri we ariko ni uko ikirenge cye cy’iburyo kitangana n’icy’ibumoso.Ikirenge cye cy’iburyo gipima Santimetero 40.55 naho icy’ibumoso kigapima santimetero 40.47 .

Amwe mu masogisi Hernandez yambaza inkweto ze
Hernandez yaciye agahigo ko kugira ibirenge binini ku isi ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko.Avuga ko kuva ku myaka 12 atashoboraga kubona inkweto nimwe yamukwira , ku buryo aribwo yatangiye kujya yigira mu badoda inkweto bakamukorera iye bwite imukwira, ibintu yemeza ko byamuteraga ipfunwe ku buryo bukomeye.

Ikirenge cya Hernandez gikomeje gutangaza benshi
Hernandez avuga ko kuva aho Guinness Words Records imuhereye igihembo nk’ufite agahigo k’ikirenge kinini ku isi, yagiye abyishimira cyane ndetse anemeza ko kuri ubu ubuzima bwe bwahindutse aho asigaye agirana amasezerano n’inganda zikora inkweto akazamamariza.

Hernandez yegukanye igihembo cya Guinness World Records
Mu gihe Hernández afite agahigo k’ibirenge binini ariko hari abandi bagiye bamamara babikesha ibirenge byaho nk’uwitwa Robert Wadlow bivugwa ko yari afite ibirenge bipima santimetero 52. Wadlow yari Umunyamerika wavutse mu mwaka 1918 kugeza 1940.

 2,500 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.