U Rwanda rurakira itsinda rya 4 ry’impunzi zivuye muri Libya:INKURU>>

 0 total views

Itsinda rya kane ry’impunzi n’abimukira b’Abanyafurika bari baraheze mu gihugu cya Libya bitezwe kugera mu Rwanda ku wa Kane tariki ya 19 Ugushyingo 2020.Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko icyo kiciro kigiye kwakirwa mu rwego rwo kubacumbikira by’agateganyo mu gihe bagishakirwa ibihugu bibakira.

Ibyo ngo bijyanye n’amasezerano yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) agamije ku kwita ku mpunzi n’abimukira baheze muri Afurika bakaba babayeho mu buzima bubi cyane.

Biteganyijwe ko abazakirwa ku wa Kane bazahita basanga bagenzi babo bagicumbikiwe mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Leta y’u Rwanda yizeza ko abo baturage bazakirwa neza ndetse umutekano wabo uzakomeza ubungabungwe kimwe n’uwa bagenzi babo basanze, mu gihe bagitegereje gisubizo kirambye.

Ku wa 25 Ugushyingo 2019 ni bwo u Rwanda ruheruka kwakira itsinda ry’impunzi n’abimukira 117 baje basanga abandi 189 mu Nkambi ya Gashora.

Mu kwezi kwa Nzeri 2019, u Rwanda rwari rwemeye kwakira impunzi zisaga 500, mu gihe muri Libya hari ababarirwa ku 4,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo berekeze i Burayi.

Abenshi mu bamaze kwakirwa mu Rwanda bakomoka muri Eritrea, Sudan, Somalia na Ethiopia. Hari bamwe bamaze kubona ibihugu bibakira kuva aho bagereye mu Rwanda.

Abenshi mu baheze muri Libya ni urubyiruko rwashakaga kwambuka inyanja ya Mediterranée rwizeye kubona ubuzima bwiza mu bihugu by’i Burayi

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 244 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.