Rwezamenyo: Umugabo w’Imyaka 45″ yatawe muri yombi: Reba icyo azira>>>>

 0 total views

Mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, mu kagari ka Rwezamenyo l , umudugudu w’ Intwali . Inzego z’umutekano Dasso zataye muri yombi umugabo wari afite amavuta atemewe ya mukorogo yari akuye Rubavu .

Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa 05/11/2020. Yafashwe hagati ya 18h30-07h20 z’umugoroba.

Yafashwe kubufatanye bwa   Police DASSO, n ‘Irondo ry’Umwuga.

Uwafashwe yitwa Gato Rashidi  ufite imyaka 45  afatanywe amavuta ya mukorogo amaduzeni 43 harimo amacupa 256 ,umushoferi we avuga ko yarayakuye ku Gisenyi, mu karere ka Rubavu akaba yararikumwe na Uwineza Samiyati ufite imyaka 32.

Abafashwe bose hamwe  bashyikirijwe urwego rw’ Ubugenzacyaha RIB station ya Rwezamenyo ,ubu niho bafungiye, ipererereza riracyakomeje

Ubuyobozi bw’uwo murenge bwatangaje ayo nakuru binyuze ku rubuga rwa Twitter.

 

 1,546 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.