Kudasezeranya umugeni utwite ni ubuhemu, nasezeranyije n’ufite inda y’amezi 9,nundi uzaba utwite nzamusezeranya:INKURU

 0 total views

Bishop Brigitte Mukanziga Brigitte, umushumba w’itorero Power of God, ahamya ko abashumba n’abavugabutumwa banga gusezeranya abageni kuko batwite, aba abahemukiye cyane kandi aba abajugunye kwa Satani. Kuri we, ngo arabasezeranya kuburyo hari n’uwo aheruka gusezeranya afite inda y’amezi 9 yenda kubyara. Avuga ko umukobwa wese waba yaratewe inda n’uwo bakundana bakaba bifuza gusezerana, niba umushumba wabo yaranze kubasezeranya bazamwegera akabafasha.

Ibi Bishop Mukanziga yabisobanuye mu kiganiro mpaka Ukwezi TV twamuhurijemo na Apotre Liliane Mukabadege ndetse na Pastor Claude, ku ngingo ijyanye n’uburyo abakobwa batwite bangirwa gusezerana mu matorero amwe ahandi bakabibemerera. Muri iki kiganiro, we yemeraga ko nta cyatuma adasezeranya umugeni utwite, akanabihurizaho na Apotre Mukabadege hanyuma Pastor Claude we akabyamagana.

Bishop Mukanziga Brigitte ati : “Gusezeranya abakobwa batwite, ndabyemera cyane kuko ndanabasezeranya. Icyaha ni ubusambanyi ntabwo icyaha ari umwana, kuko n’abo dusezeranya badatwite ntabwo tuzi izo bakuyemo. Nta n’ubwo tuzi niba ari amasugi kandi turabasezeranya… Ahubwo njyewe nanasezeranyije ufite inda y’amezi 9, bamuhagurutsa nanjye nkamushyigikira nkamuhagurutsa”

Bishop Mukanziga yanasabye ko uwaba yararenganye mu itorero rye, aramutse akeneye ko amusezeranya yazaza muri Power of God akabashyingira kandi akanabatwerera kuko asanga ababyanga baroha cyane abana b’abakobwa bakabashora mu gukuramo inda.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 654 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.