Ba bagabo bafite uburwayi bw’amayobera bageze i Kigali, ibyo bakorewe byabarenze:AMAFOTO>>

 0 total views

Munyentwari Eugene n’umuvandimwe we Karekezi Bernard, ni abavandimwe bamaze imyaka irenga 30 bafite uburwayi bw’amayobera ku mubiri wose. Nyuma y’inkuru twabagejejeho igakora benshi ku mutima, abagiraneza bishyize hamwe biyemeza kubafasha uko bashoboye, icya mbere bakoze kikaba ari ukubageza mu mujyi wa Kigali aho bageze kuri uyu wa Gatatu bahita banabonana na muganga. Bivugira ko nabo byabarenze kuko babonye abantu bafite urukundo n’ubumuntu.

Munyentwari Eugene niwe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we Karekezi Bernard. Bombi ntabwo babashije kubona ubuvuzi kandi byabateye ubukene bukabije kuko n’imyuga bize ntawayibahera akazi kuko aho batuye usanga babanena bakanabitaza cyane.

Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk’ubwa mukuru we

N’ubwo Eugene yakuze azi ko atazabona umufasha, yaje kumenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n’amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

REBA AMAFOTO YABO HANO>>

Kuwa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y’urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y’amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby’ubuzima bwe n’urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y’ikiniga ku batashye ubu bukwe.

Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 17,558 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.