Hari urubyiruko rubyukira mu tubari rudakozwa iby’amabwiriza yo kwirinda COVID19: INKURU

 0 total views

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Kabarongo mu Karere ka Kayonza ntirukozwa ibyo kubahiriza amabwiriza yashyizweho ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus.

Uru rubyiruko usanga mu biyobyabwenge birimo inzoga zitemewe zifite amazina nka ‘Dondubwonko’ ruba rugaragara mu gace kazwi nka mu masaha ya mugitondo abenshi muri bo basinze kandi batubahiriza amabwiriza arimo guhana intera no kwambara agapfukamunwa.

Amabwiriza yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima ateganya ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19, utubari tutemerewe gukora kuko ari hamwe mu hantu hashobora guteza ibibazo bijyanye no guhererekanya icyorezo.

Kuba utubari dufunze ariko hari bamwe mu baturage by’umwihariko abo mu bice by’icyaro baca mu rihumye inzego z’ibanze n’iz’umutekano bagafungura utubari.

Bamwe mubo twasanze mu kagari ka Cyabajwa bavuga ko ubu bwoko bw’inzoga banywa ziba zikozwe muri tangawizi izindi zikaba ari izo mu bwoko bwa kambuca [KOMBUCHA].

Umwe yagize ati “Izi saha turangije akazi, iyo tukarangije tuba tugomba gufata akantu noneho amasaha yo gutaha ni saa tatu z’ijoro tugomba kutazirenza. Buri muntu afata akantu ashoboye hanyuma akitahira.”

Abajijwe impamvu bari kunywa inzoga zitemewe kandi banarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19, yavuze ko ari kambuca kandi banywa nkeya ku buryo badashora gusinda ndetse bibuka gutaha kare saa tatu zitaragera.

Tariki ya 20 Gashyantare 2013, Minisiteri y’Ubuzima, Umujyi wa Kigali bafanyije n’ihuriro ry’abavuzi gakondo, bafashe icyemezo cyo gufungira by’agateganyo bamwe mu bavuzi n’abacuruzi bavanga ubuvuzi n’ubucuruzi bw’ikinyobwa kitwa Kombuca cyangwa Kargazok bamwe bita umuti, nyuma yo gusanga baha abantu iki kinyobwa cyangwa uyu muti batabapimye ngo bamenye icyo barwaye.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) kivuga ko muri Kombuca cyangwa Kargazok harimo udusimba duto tutabonwa n’amaso (pathogenic microbes) two mu bwoko bwa mikorobe twitwa “Total Coliforms” na “E.Coli” tugaragaza umwanda, kandi ko harimo na alukolo (Alcohol).

Ingingo ya 5 y’Iteka rya minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

Ingingo ya 363 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000Frw) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000Frw) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Kagabo Jean Paul, aherutse kubwira UKWEZI ko iki kibazo gihari kandi bakomeje gufatanya n’inzego z’ibanze mu gushaka umuti no gushishikariza uru rubyiruko kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 437 total views,  12 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.