Insengero zemerewe gukora ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’inzego z’ibanze:INKURU

 0 total views

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 15 Nyakanga 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yafashe umwanzuro wo gukomorera insengero ariko uburenganzira bwo gufungura buzajya butangwa n’inzego z’ibanze zibanje gusuzuma ko urwo rusengero rwubahiriza amabwira ya Minisitiri w’Ubuzima.

Ibikorwa bitandukanye birimo n’insengero byari byahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19.

Mu nama y’abaminisitiri y’ubushize abayobozi b’amadini bari basabwe gushyira ku miryango y’insengero uburyo bwo gukaraba intoki (za kandagira ukarabe), gutandukanya intebe kugira ngo abajya mu nsengero bage bicara bahanye intera nibura ya metero.

Insengero zasabwe kandi gushyiriraho abayobozi uburyo bwo gutura bakoresheje mobile money. Ikindi ni uko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya mu nsengero.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri igaragaza ko utubari tuzakomeza gufunga, imipaka igakomeza gufunga usibye ibikorwa by’ukwikorezi bw’ibicuruzwa mu makamyo, mu gihe Abanyarwanda baba cyangwa batuye hanze bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato nk’uko biteranywa n’amabwiriza y’inzego z’ubuzima.

Abari mu kato kandi biyishyurira ikiguzi cya serivisi bakenera, nyuma y’iminsi 15 hakaba hazafatwa izindi ngamba nyuma y’isesengura ry’inzego z’ubuzima.

POSTED  BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 688 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.