Amakuru nyayo!! Umugabo yishwe asaturwa umutwe akurwamo ururimi ni muri huye:INKURU

 0 total views

Mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye haravugwa inkuru y’umugabo witwa Ndimurwango wishwe agasaturwa umutwe agakurwamo ururimi.

Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kamena mu gishanga cya Rwamamba kiri hagati y’Akagari ka Gitwa n’aka Mpare. Utu tugari twombi ni utwo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Umunyamakuru wacu yavuganye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo CIP Twajamahoro Sylvestre avuga ko aya makuru nabo bayamenye ndetse ko batangiye gukurikirana iki kibazo atwizeza ko aza kuduha amakuru arambuye mu kanya.

Ndimurwango yari umugabo wubatse ufite umugore n’abana. Akomoka mu karere ka Nyaruguru.

Iyi nkuru turacyayikurikirana….

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 640 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.