AMAKURU NYAYO,AMERICA YEMEJE KO ABARUNDI BATAZONGERA GUHABWA VISSA YA AMERICA URETSE ABADIPOLOMATE:INKURU

 0 total views

Ibibazo igihugu cy’Uburundi gifitanye na Leta ya Perezida Trump byatumye kuva taliki ya 12 Kamena 2020, leta zunze ubumwe za America zifata icyemezo cyo kudaha Viza Abarundi usibye abadipolomate n’abakorera imiryango mpuzamahanga.

Minisiteri y’umutekano ya Leta zunze ubumwe za Amerika yasohoye itangazo rivuga ko usibye abadipolomate n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga itari iya leta bagaragaza ko bagiye mu kazi muri leta zunze ubumwe za America, nta wundi Murundi wemerewe Viza y’iki Gihugu.

Amerika ivuga ko ibi yabitewe n’uko leta y’Uburundi imaze igihe yaranze kwakira abaturage bayo birukanwe muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amerika ivuga ko yandikiye Uburundi inshuro nyinshi ibusaba kwakira abaturage bayo birukanwe ariko yanga gusubiza inyandiko zose yandikiwe.

Amategeko ya Leta zunze ubumwe za Amerika avuga ko iyo yirukanye umuntu agomba gusubira iwabo igihugu akomokamo cya kwanga kumwakira hagashira amezi atandatu ahita yemererwa kuba muri America ntakibazo na kimwe afite.

Abarundi Leta zunze ubumwe za Amerika yirukanye ntibaratangazwa cyangwa ngo hatangazwe impamvu yo kubirukana muri iki gihugu cy’igihangange ku Isi.

Leta zunze ubumwe za Amerika zitangaje iki cyemezo nyuma y’igihe gito zitangaje ko zifuza gukorana neza na Perezida mushya w’Uburundi Evariste Ndayishimiye, inashimira Abarundi ku matora meza bagize.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 1,528 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.