Imyanzuro y’ubujurire bwa Munyakazi Sadate yashyizwe ahagaragara REBA HANO

 0 total views


Kuri uyu wa kane, taliki ya 11 Kamena 2020, Komisiyo y’Ubujurire ya FERWAFA yateranye yiga ku bujurire bwa Police F.C ku kemezo cya komisiyo y’imisifurire kirebana n’imyitwarire y’umusifuzi Abdul TWAGIRUMUKIZA ku mukino wa Rwanda Premier League wayihuje na APR F.C ku italiki ya 4 Werurwe 2020, ndetse n’ubwa bwana MUNYAKAZI Sadate ku kemezo cyafashwe na Komisiyo y’imyitwarire ya FERWAFA ku wa 12/05/2020 kirebana n’imyitwarire yagaragaje nyuma y’ibihano ikipe ya RAYON SPORTS yafatiwe nyuma yo kutitabira irushanwa ry’igikombe k’intwari ry’umwaka wa 2020. Izo mpande zavuzwe haruguru zatumijwe na komisiyo mu nama yayo yo kuwa 5 Kamena 2020 kugira ngo yumve ubujurire bwazo. Nyuma yo kumva no gusesengura ibisobanuro by’izo mpande zombi, Komisiyo y’ubujurire ya FERWAFA yafashe imyanzuro ikurikira: 1. K’ubujirire bwa Police F.C: Komisiyo yemeje ko ubujurire bwa Police F.C nta shingiro bufite. Komisiyo yemeje ko ikemezo cya komisiyo y’imisifurire cyo ku wa 12/03/2020 kidahindutse. 2. K’ubujurire bwa Bwana MUNYAKAZI SADATE: Komisiyo y’ubujurire ishingiye ku ngingo ya 5 y’amategeko y’ishyirahamwe nyarwanda ry’umupira w’amaguru agenga imyitwarire iteganya ko ikirego kigomba gutangwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri y’akazi ikurikira igihe icyaha cyakorewe (La plainte doit être déposée endéans deux jours ouvrables après constatation des faits incriminés), yafashe imyanzuro ikurikira: Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ubujurire bwa Munyakazi Sadate bufite ishingiro. Komisiyo y’ubujurire yemeje ko ikemezo cya komisiyo y’imyitwarire muri FERWAFA kivanweho mu ngingo zacyo zose. POLICE FC na Bwana MUNYAKAZI bamenyeshejwe iyi myanzuro ikaba igomba gutangira gukurikizwa uhereye kuwa kane tariki ya 11/06/2020.

 1,194 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.