Ntwari Evode wa Mukura na we ategerejwe muri Kiyovu  04/06/2020 1:43 32 0

 0 total views

Kiyovu Sports igiye gusinyisha Ntwari Evode ukinira Mukura nyuma y’uko iyi kipe isinyishije uwari umunyezamu wa Rayon, Kimenyi Yves unafatira Amavubi, Irambona Eric, Babuwa Samson ndetse na Ngendahimana Eric.

Ntwari Evode wa Mukura ategerejwe muri Kiyovu

Amakuru twahawe n’umwe mu bayobozi ba Kiyovu SC avuga ko ibiganiro na Ntwari Evode bigeze ku musozo kandi bizeye ko ari businyire kuzakina mu ikipe yabo.

Ati : “Kiyovu SC isigaje gusinyisha umukinnyi umwe kandi nawe ibiganiro tubigeze kure.  Uyu munsi cyangwa ejo arashyira umukono ku masezerano.’’

Nyuma yo kumenya ko Evode Ntwari ari businye muri Kiyovu, ubuyobozi bwa Mukura VS buri bugirane ikiganiro nawe mu masha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ahagana saa kenda( 15h00’).

Ntwari Evode yasabye Kiyovu FC kumugura miliyoni umunani. Kiyovu irashaka ko asinya kuzayikinira imyaka ibiri.

Ntwari Evode yinjiye muri Mukura VS muri  2019 nyuma y’uko yari amaze gutandukana na APR FC yerekejemo avuye muri AS Kigali.

Kiyovu Sports iheruka kongerera amasezerano Ishimwe Saleh, Serumogo Ally na Mbogo Ally.

Kugeza ubu niyo  kipe imaze gutanga amafaranga menshi kuva igura n’igurushwa ry’abakinnyi  ryatangira.

Yatanze  Miliyoni 40 Frw ku bakinnyi bashya yazanye, ari bo: Kimenyi Yves baguze Miliyoni 18FRW, Irambona Eric baguze Miliyoni 6 FRW, Babuwa Samson baguze Miliyoni  8 FRW na Ngendahimana Eric batanzeho Miliyoni 8 FRW.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 404 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.