Gasogi United yasinyishije abandi bakinnyi babiri aho bukera KNC aratwara abakinnyi bose:INKURU>>

 0 total views

Gasogi United ikomeje kwigaragaza ku isoko ry’abakinnyi yaguze Nzitonda Eric wari Kapiteni wa Gicumbi FC na Bugingo Hakim wakiniraga Rwamagana City FC.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo Gasogi United yemeje ko yamaze gusinyisha abakinnyi bombi, inaberekana ku mugaragaro.

Nzitonda Eric ukina asatira izamu haba imbere cyangwa ku mpande zombi, yari Kapiteni wa Gicumbi FC yamanutse Cyiciro cya Kabiri. Yahawe amasezerano y’imyaka ibiri muri Gasogi United.

Undi wasinyiye Gasogi United imaze umwaka umwe mu cyiciro cya mbere ni Bugingo Hakim wakinaga muri Rwamagana City FC yo mu cyiciro cya kabiri.

Uyu musore wazamukiye muri Isonga FA, akina ku mpande zombi, agakoreshwa cyane ibumoso. Yahawe amasezerano y’imyaka itatu.

Muri Gasogi United, Nzitonda na Bugingo bahasanze Iradukunda Bertrand wavuye muri Mukura Victory Sports na Beya Beya Hervé wavuye muri AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi wa Gasogi United, KNC (ibumoso) yerekana Nzitonda Eric nk’umukinnyi mushya yasinyishje

Nzitonda Eric yari kapiteni wa Gicumbi FC

Bugingo Hakim ni undi mukinnyi wasinyishijwe na Gasogi United

Bugingo wakiniraga Rwamagana City FC mu Cyiciro cya Kabiri yasinye imyaka itatu muri Gasogi United

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 513 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.