MOTO ZAKOMOREWE NI NGEDO ZIJYA MUNTARA URETSE RUSIZI NA RUBAVU:INKURU

 0 total views

Guhera kuri uyu wa 3 Kamena 2020, gutwara abagenzi kuri moto n’ingendo hagati y’intara zose n’umujyi wa Kigali biremewe mu gihugu hose havuyemo mu karere ka Rusizi na Rubavu, ibi bizakorwa hubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 2 Kamena 2020 iyobowe na Perezida Paul Kagame.

Inama y’abaminisitiri yanzuye ko insengero, inama zihuza abantu benshi, n’utubari bikomeza gufungwa naho gushyingura bikajya byitabirwa n’abantu batarenze 30, mu gihe gusezerana imbere y’amategeko bitagomba kwitabirwa n’abantu barenze 15.

Inama y’abaminisitiri kandi yemeje ko abaturwanda bakomeza kwambara udupfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira rya covid-19.

Umwanzuro wari utegerejwe n’abantu benshi ni urebana no gukomorera abamotari n’abanyonzi, kuko byari biteganyijwe ko kubakomorera byakabaye byarakozwe tariki ya 1 Kamena.

Mbere gato y’uko iyi tariki igera ibiro bya Minisitiri w’intebe byatangaje ko gukomorera abamotari byahagaritswe bitewe n’uko mu karere ka Rusizi hari habonetse abarwayi batanu bashya bafite COVID-19.

Mu cyumweru gishize abamotari bakanguriwe ingamba zo kwirinda COVID-19, moto zishyirwaho uburyo abagenzi bashobora kwishyura badahereza abamotari amafaranga kashi, hagamijwe gutegurira abamotari kongera gutwara abagenzi.


Kugeza ubu mu Rwanda abantu babiri nibo bamaze guhitanwa na covid-19, mu gihe abamaze kwandura bose hamwe ari 384, naho abakize bose hamwe bakaba 269.

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 1,996 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.