Minisitiri Shyaka arabira ibihano byihanukiriye ku barenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus:INKURU

 0 total views

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof Shyaka Anastase yasabye ko habaho guhana mu buryo bwihanukiriye abantu barenga ku mabwiriza yo gukumira Coronavirus, kuko nubwo hafatwa ingamba zikomeye, iyo hari abatazubahirije bitabura guha icyuho icyorezo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere nyuma y’uko ingendo zihuza intara kimwe n’ingendo z’abamotari zagombaga gusubukurwa kuri uyu wa 1 Kamena, bikomeje guhagarikwa mu gihe harindiriwe umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri izaba kuri uyu wa Kabiri.

Minisitiri Skyaka yavuze ko uburyo Coronavirus yanduramo buzwi kimwe n’ubwo kuyirinda, ku buryo umukoro uhari ari uko buri muntu yumva ko ari umurinzi w’ubuzima bwe, umuryango we n’igihugu by’umwihariko.

Yakomeje ati “Icya kabiri ni uko abayobozi mu nzego z’ibanze twumva ko ubuzima bw’Abanyarwanda buri mu maboko yacu, kongera imbaraga ni inshingano ya mbere, n’uburyo dukorana, n’uburyo tubakagurira kubahiriza aya mabwiriza, ni ikintu gikomeye.”

“Ikindi cya gatatu numva dukeneye ni uko abantu banumva ko no guhana utubahirije aya mabwiriza, niba ari cyo bisaba tuzamure ibihano, duhane twihanukiriye, ariko ku buryo tuza kugera aho nk’umuryango w’Abanyarwanda tuvuga ngo buri wese yabyumvise noneho, ko kwirinda ni ukurinda abandi.”

Kugeza ubu zimwe mu ngamba zafashwe harimo kwambara agapfukamunwa n’amazuru igihe cyose umuntu agiye aho ahurira n’abantu benshi, gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune ndetse abantu bakirinda guhurira ahari benshi.

Minisitiri Shyaka yavuze ko Coronavirus ari indwara ikongeza, ku buryo umuntu umwe wanduye ahagije ngo yanduze abandi nk’ijana, ku buryo birinze ariko hakavamo umwe urenga ku mabwiriza, ibyo bakoze bishobora kuba imfabusa.

Yasabye inzego zose gutanga umusanzu wazo buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kandi bigahera hasi ku rwego rw’umudugudu. Ibyo ngo byatuma amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa ahantu hose haba ku masoko, ku maduka, aho bambukira imipaka n’ahandi.

Yakomeje ati “Ubwo rero birasaba kongera imbaraga mu ibakwe no mu kibatsi Abanyarwanda baza ugira kugira ngo ubuzima bwabo babuhe agaciro kavuze ngo kwandura gato bivuze ko bishobora kunyambura ubuzia bwose.”

“Ni ngombwa rero ko aya mabwiriza yubahirizwa kandi utayubahirije n’ibihano bigafatwa tukanabamenya, Abanyarwanda bakanabimenyera, ntitunategereze n’inzego z’umutekano kugira ngo abe arizo ziza kudukosorera cyangwa se kubahiriza aya mabwiriza, ahubwo natwe n’Abanyarwanda tugatangira kubifata mu maboko yacu.”

Kugeza kuri uyu wa Mbere abamaze kwandura Coronavirus mu Rwanda ni abantu 377, abakize ni 262, abakirwaye ari 114 mu gihe umwe yitabye Imana.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yasabiye ibihano byihanukiriye ku barenga ku mabwiriza yo kurwanya Coronavirus

 

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 1,141 total views,  8 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.