Dore ibihugu bifite abanyeshuri bajya kwiga baciye hejuru ya mazi ni misozi iteye ubwoba:AMAFOTO 25>>

 0 total views

Buri mwaka abana barenga miliyoni 100 mu Isi batangira ishuri. Gusa icyo abantu badakunze gutekerezaho ni uko abo bana bose badafite imihanda ibageza ku mashuri, by’umwihariko abanza. Bamwe mu banyeshuri iyo bajya ku mashuri banyura mu nzira zigoye, ariko nta yandi mahitamo baba bafite ahuwo bibasaba ukwiyemeza kudasanzwe kuko baba bizeye ko kujya ku ishuri ariyo nzira izabafasha kugera ku majyambere.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO rivuga ko kubaka ibikorwaremezo bihuza ingo n’amashuri bitari kwihuta uko bikwiye.

Mu bihugu bidafite imihanda iva mu ngo z’abaturage igera ku mashuri iyo habayeho ibibazo by’imyuzure usanga abana batabona uko bagera ku mashuri.

UNESCO ivuga ko kutagira amashuri hafi no kutagira inzira zorohereza abanyeshuri kugera ku mashuri bigira ingaruka ku burezi zirimo no kuba hari abanyeshuri bacika intege bakava mu mashuri.

Umuti w’iki kibazo cy’inzira zitanoze zigora abanyeshuri ni uko guverinoma z’ibihugu zashyira imbaraga mu kubaka imihanda, amateme, gushaka bisi zitwara abanyeshuri aho bigaragara ko amashuri ari mu ntera ndende n’ibindi.



Ahitwa Gulu mu Bushinwa, mu misozi hari abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha atanu mu nzira inyura ku rutare kugira ngo bare ku ishuri


Ahitwa Zhang Jiawan mu majyepfo y’Ubushinwa hari abanyeshuri bazamuka ku rwego rw’ibiti mu bihuru kugira ngo bagere ku ishuri

Bamwe mu Banyeshuri bo mu Bihinde kugira ngo bageze banyura mu nzira zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga ziri mu misozi ya Himalaya



Ahitwa Lebak muri Indonesia hari abanyeshuri banyura ku kiraro cyashaje cyane ku buryo hakomye gato bose bagwa mu mazi


Mu gihugu cya Colombia, hari abanyeshuri banyura ku ikamba rya metero 800, riri kuri metero 400 hejuru y’amazi y’umugezi wa Rio Negro. Iyi niyo nzira yonyine ibageza ku ishuri”

Riau muri Indonesia hari abana bajya ku ishuri bakoresheje ubwato bw’imivure banyuza mu mugezi uri hagati mu ishyamba


Aba banyeshuri bo mu Buhinde kugira ngo bageze ku ishuri banyura hejuru y’umugezi ku kiraro cyakozwe n’imizi y’ibiti


Muri Myanmar hari abanyeshuri bagenda ku migongo y’ibimasa bagiye ku ishuri


i Dujiangyan, mu Ntara ya Sichuan yo mu Bushinwa hari abanyeshuri banyura ku kiraro cyashaje mu rubura bagiye kwiga


Mu ntara ya Pangururan muri Indonesia bamwe mu banyeshuri bagenda hejuru ku gisenge cy’ubwato bw’imbaho kugira ngo bagere ku ishuri


Aba bana bo Sri Lanka iyo bagiye ku ishuri banyura ku kiraro cy’uruho rumwe, rurambitse ku rukuta rwubatswe mu kinyejana cya 16


Kelala mu Buhinde naho hari abanyeshuri bajya kwiga banyuze mu bwato bw’umuvure


New Delhi mu Buhinde hari abana bakururwa mu ngorofani n’ifarashi iyo bagiye cyangwa bavuye ku ishuri


Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye muri Cilangkap mu gihugu cya Indonesia bambuka umugezi wa Ciherang bakoresheje ibibaho baterateranyije

Ahitwa Pili mu Bushinwa naho hari abanyeshuri banyura ku rutare ruteye ubwoba bajya ku ishuri


Hari abanyeshuri bagenda ku nsinga hejuru y’umugezi wa Padang mu ntara ya Sumatra mu gihugu cya Indonesia kuko ariyo nzira rukumbi ishobora kubageza ku ishuri. Izi nsinga ziri kuri metero 9 hejuru y’amazi



Aba bana bo mu gihugu cya Philippines iyo bagiye cyangwa bavuye ku ishuri bitwaza shamburiyeri y’ipine y’imodoka akaba ariyo bifashisha mu kwambuka umugezi uri iwabo mu ntara ya Rizal

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 5,430 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.