Diane wo muri City Maid Umusore bakundana yamenyekanye nawe yatangiye kujya mu binyamakuru:AMAFOTO>>

 0 total views

Fleury Ndayirukiye cyangwa se Fleury Legend, umusore ukundana na Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane muri Filime ya Citymaid, yavuye imuzi iby’urukundo rwabo.

Fleury Legend na Diane bakundana bamenyanye mu 2015 ariko baba inshuti mu 2016. Kugeza ubu uretse kuba barakundanye bagahuza ubu banafatanya akazi cyane cyane ko Fleury ariwe utunganya filime nshya ya Diane yitwa ‘Impanga’.

Mu kiganiro cyihariye n Itangaza makuru Fleury Legend yahishuye ko bahujwe n’akazi kajyanye na sinema nyuma bakaza gukundana, we n’uyu mukobwa bari kwitegura no gukora ubukwe mu bihe bya vuba.

Ati “Jeannette ni umukunzi wanjye. Twamenyanye mu 2016. Nyuma yaho nibwo twatangiye gukundana. Hari filime twakoranye nyuma y’akazi tuza gukundana. Kuba yaragiye avugwa cyane mu zindi nkuru n’urukundo icya mbere ni ubuzima tubamo. Ni umuntu uzwi n’abantu benshi, ararebwa cyane, kandi nanjye mba muri showbiz. Turanywa vuba aha. Gahunda y’ubukwe irahari, twatangiye kubiganiraho tuzabitangaza vuba, ni vuba cyane.”

Abajijwe icyo akundira Bahavu asubiza ko “Mukundira ibintu byinshi; icya mbere azi ubwenge. Ni mwiza. Indeshyo n’uko ameze byahuriyemo, ni Goût yanjye.”

Filime nshya ya Diane yise “Impanga” ubu hamaze gushyirwa hanze uduce twayo tune ducishwa kuri Youtube channel ye yise “Impanga TV”. Inandikwa na Bahavu.

Usanase Bahavu Jeannette uzwi nka Diane yamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ica kuri Televiziyo Rwanda bise Citymaid, aho ari umwe mu bakinnyi b’ingenzi bayikinamo.

Reba agace ka ‘Impanga Serie’ gaheruka kujya hanze

Fleury Legend ni we wegukanye umutima wa Diane uzwi muri Citymaid

Urukundo rugeze aharyoshye, batangiye gutekereza ubukwe

 

Posted by emmy kuri rwandapaparazzi.rw/tv

 3,128 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.