0 total views

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rugiye kugeza ibyaha byo kunyereza umutungo muri ikipe Rayon Sports.

Marie Michelle Umuhoza,umuvugizi wa RIB avuga ko kuwa mbere, Sadate Munyakazi yatanze ikirego asaba ko hakorwa iperereza ku inyerezwa ry’amafaranga ashinja abahoze bayobora iyi kipe. Ati”Ni muri urwo rwego ngo RIB igiye gukora iperereza”.

Munyakazi yagaragaje ko amafaranga asaga miliyari imwe y’u Rwanda yanyerejwe n’abayobozi hagati ya 2014-2019.

Uyu mugabo anabashinja gutanga amafaranga yishyurwa abasifuzi ngo babasifurire neza ntibatsindwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published.