Kubona umugabo wagukunda akagukundira n’umwana ni ikibazo gikomeye”:Ubuhamya bwa Ange Ndayisaba wabyaye atarashaka:INKURU

 0 total views

Ange Belise Ndayisaba yaje ari impunzi ivuye mu Burundi ageze mu Rwanda aza gukundana n’umusore amutera inda. Umusore wamuteye inda yabanje kumwihakana, ibi byatumye Ange ahangayika cyane ariko aza kugira amahirwe abona umuntu umurangira akazi ava i Mahama mu mu ikambi y’impunzi aza i Kigali ni ubwo naho ubuzima butari bumworoheye kandi anatwite.

Nyuma yarabyaye, ubu umwana we w’umuhungu afite imyaka 2. Avuga ko kubona umugabo ufite umwana bigoye cyane kubera ko hari igihe uba ufite ubwoba ko yazakwangira umwana. Ikindi ni uko hari igihe ukundana n’umuntu yamenya ko wabyaye akagenda ubutazagaruka.

Ange avuga ko anezezwa n’umwana we ariko nanone atazi inzira bizanyuramo ngo abone umugabo! Ubu hari abamutereta byagera kure bamenya ko afite umwana bakiruka.

Kurikira ubuhamya bwe bwose ni isomo rikomeye

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.