RIB yemeje ko yataye muri yombi abagaragaye video bakubita abaturage batambaye udupfukamunwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko abagaragaye muri video yafatiwe mu karere ka Musanze bakubita abaturage batambaye udupfukamunwa bari gukurikiranwa ndetse ngo bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza.

Ibinyamakuru bya flash byatangaje ko abakubiswe batambaye bazira ko batambaye udupfukamunwa ari Manishimwe Jean Batiste na Nyirangaruye Clarisse bo mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze Intara mu Ntara y’Amajyaruguru.

Bavuga ko bakubiswe n’umuyobozi w’umurenge afatanyuje na ba Daso babaziza ko batambaye udupfukamunwa.

Flash Radio & TV@flashfmrw

Hari abaturage bo mu isantire y’ahitwa ku Ngagi ari naho bakubitiwe, bavuga ko basigaye barereshwa inkoni bakifuza ko abo bayobozi bakurikiranwa. @Rwandapolice @RwandaLocalGov @RIB_Rw

View image on Twitter

Flash Radio & TV@flashfmrw

Videwo: Gitifu w’umurenge, uw’akagari n’abadasso bakubita abaturage bo muri @MusanzeDistrict batambaye udupfukamunwa. @Rwandapolice @gatjmv @RIB_Rw @RwandaNorth

Embedded video

20 people are talking about this

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.