Uwabeshye ko mfite akabari iwanjye nkakandurizamo abantu covid-19 nzamurega: Miss Vivy:INKURU

Uwizeye Vivine uzwi ku izina rya Miss Vivy yabwiye Umuseke ko yiteguye kuzajyana mu nkiko umuntu wakwirakwije icyo yise igihuha cy’uko yari afite akabari iwe, acururizamo inzoga mu gihe cya covid-19 kandi abantu bari bari muri ‘Guma mu rugo.

Miss Vivy avuga ko azakurikirana mu mategeko uwabeshye ko afite akabari iwe abantu banyweragamo mu gihe cya ‘Guma mu rugo’

Vivine Uwizeye yageze iwe kuri uyu wa Gatatu taliki 13, Gicurasi, 2020 avuye mu bitaro bya Kanyinya biri mu murenge wa Kigali muri Nyarugenge aho yitabwagaho n’abaganga nyuma yo kwandura covid-19.

Asanzwe atuye mu mudugudu wa Ihuriro, Akagari ka Gatenge, Umurenge wa Gatenga muri Kicukiro.

Vivine avuga ko ibyamuvuzweho ari ikinyoma kandi ko byamwandurije isura bityo ko azajyana mu nkiko uwabitangije kuko amuzi.

Ati: “ Ibyo bamvuzeho narabimenye kandi nta shingiro  bifite kuko nta rwego rwa Leta , haba Polisi cyangwa ubuyobozi bw’ibanze bwigeze bubitangaza.”

Avuga ko mbere y’uko ajyanwa i Kanyinya yari arwariye CHUK kandi ngo niwe wijyanye kwa muganga kwipimisha.

Uwizeye avuga ko abavuze ko afite akabari kandi nta  rwego rwinjiye iwe ngo ruhasange ako kabari ari ikinyoma.

Kuri we, ibintu bitatangajwe n’inzego zibifitiye ububasha ntibyagombye kwemerwa kandi ngo nta gaciro abiha.

Yavuze ko kubera ko yasebejwe  ‘bigakwira isi yose’ ndetse hakaba hari n’abamubitse ko yapfuye, azakurikirirana mu mategeko uwabikoze  kuko yamumenye.

Ati: “ Ngomba kuzamukurikirana mu mategeko kuko icyo yakoze gihanwa nayo kandi naramumenye, agomba kuzabiryozwa.”

Nageze i Kanyinya banyakira neza rwose…

Avuga ko ubwo yageraga i Kanyinya yakiriwe neza, kandi ngo ntibyagoranye kuko CHUK aho yari aturutse bari barangije kumufatira ibizamini byose.

Yemeza ko yafashwe neza nk’uko bimeze ku bandi barwayi, akongera ho ko abaganga bita ku barwayi ba covid-19 baba baratoranyijwe, bafite ubuhanga buhagije.

Muri aba baganga haba harimo abashinzwe kurinda abarwayi  ihungabana, abaganga bita ku mirire n’ibindi.

Umurwayi uhageze amara iminsi 14 bamuha imiti nyuma yayo bakazamukorera isuzuma bakareba niba umubiri warakoze abasirikare bafasha mu guhangana na covid-19.

Avuga ko barya neza kandi ko ikiguzi cyose bisaba ari Leta ikishyura.

Ati: “ Ibyo kwishyura ibyagiye ku murwayi ni Leta yabifashe mu ngamba zayo kandi ndayishimira kuko yitaye ku Banyarwanda, nta kiguzi ibasaba…”

Vivine Uwizeye asaba Abanyarwanda gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba Leta yabo ibasaba harimo gukaraba intoki kenshi, kwambara udupfukamunwa, guhana intera ihagije n’ibindi.

Asaba abaturanyi be kuzamwakira neza, ntibamugirire urwikekwe.

We n’abana be babiri barakize, bari iwe kandi ngo bamerewe neza.

Ikemezo cya RBC cy’uko yakize covid-19

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.