umukobwa watemye nyina umubyara RIB yamutaye muri yombi:INKURU>>

Mu mudugudu wa Nyarwumba, mu murenge wa Kibeho akarere ka Nyaruguru, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umukobwa witwa Uwimana Jeanne, akurikiranyweho gutema nyina umubyara.

Nyaruguru: RIB Yataye muri yombi umukobwa watemye nyina umubyara

Uyu mukobwa, ngo yari avuye mu murima guhinga, ageze mu rugo asanga nyina aryamye ahita yumva ijwi rimubwira kumwica, ahita afata isuka yari avanye guhinga ayimukubita mu mutwe nyuma azana umuhoro aramutema.
 
Aya makuru yemejwe n’umuyobozi w’umudugudu wa Nyarwumba, aho yavuze ko ibi byabaye ku wa gatandatu tariki 9 Gicurasi uyu mwaka, bakagera mu rugo basanga uwo mubyeyi w’imyaka 58 y’amavuko aryamye atambaye imyenda kandi ari kuvirirana amaraso menshi.
 
Umuyobozi w’umudugudu, avuga ko bakimara kubona ibyabaye bahise batabaza inzego z’umutekano, uyu mukobwa ufite imyaka 24 y’amavuko agahita atabwa muribyombi. Ngo gusa nubwo yitemeye nyina umubyara, ntamakimbirane bari bafitanye, kuko bari babanye neza usibye ko ngo yumviye ijwi ryabimutegetse.
 
Nkuko umuvugizi w’urwego rwligihugu rw’ubugenzacyaha, Umuhoza Marie Michelle yabitangaje, ngo uyu mukobwa yatawe muri yombi ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya kibeho kugira ngo akorerwe idosiye.

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.