Umugore yatawe muri yombi kubera gushora umukobwa we wimyaka 16 mubusambanyi ngo abone amafaranga:INKURU

kubera ubukene n’inzara bikomeje kwibasira  abantu benshi kuri iyi si,ababyeyi bamwe na bamwe bakomeje gufata imyanzuro igayitse bishobora mu bikorwa bitemewe birimo gukoresha abana babo nk’ibitambo babashora mu busambanyi,kujya gusabiriza ku muhanda n’ibindi byinshi kugirango babone amaramuko mu ngo zabo.

Mu gihugu cya nijeriya mu murwa mukuru i Lagos,haravugwa inkuru y’umugore witwa Nkechi Uzor watawe muri yombi na polisi yaho imuziza gukoresha umwana we w’umukobwa ufite imyaka 16 mu bikorwa by’ubusambanyi kugirango abone amafaranga.

Nkuko tubikesha faceofmalawi, uyu mugore uvugwaho aya mabi,yatangaje ko wari umwaka wa mbere agiye muri ubwo bucuruzi. Yakomeje avuga ko icyatumye ajya muri ibyo bikorwa byari ukagirango abone ikimutunga n’abana be babiri yasigiwe n’umugabo we,dore ko ngo batandukanye mu myaka  8 ishize.

Uyu mwana w’umukobwa asobanura neza uko byagenze,yagize ati:“Mama wanjye niwe wabinshoyemo. Yamfataga kenshi akaba yanjyana hanze yo mu rugo kujya gusambana kandi njye sinumvaga mbishaka. Nta kundi guhitamo nari mfite ahubwo nagomabaga kubikora kubera ko niho havaga amafaranga yo kutugaburira ndetse nayo kutwishyurira ishuri, kugeza ubu nari maze kuryamana n’abagabo 27 kuva ntangiye gukora ako kazi. Hari imiti mama yampaga kenshi nyuma yo kuryamana nabo bagabo.”

Nyuma yaho aya makuru amenyekanye, uyu mubyeyi Nkenchi Uzor yaje kugenzurwa ngo azabifatirwemo, nuko baza kumufatana umugabo witwa Festus Azubuike w’imyaka 47 aho yari mu mupangu wo gusambana na wa mukobwa nuko agasigira amafaranga uwo mugore.

Polisi ivuga ku buremere bw’iki kibazo,yavuze ko uyu mugore ucyekwaho iki cyaha akaba agomba kugezwa imbere y’ubutabera akaryozwa aya mabi yakoze mu  igihe ibizamini by’isuzumwa ku mwana bizaba birangiye.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.