Umukobwa yavumye umuhungu wamubenze amaze kumukuriramo inda incuro 28 akanga kumugira umugore:INKURU

Umukobwa wo mu gihugu cya Nijeriya biravugwa ko yarahiriye kwihorera akagira umusore  umusazi wo mu muhanda nyuma yo gukuramo inda  incuro 28 zose uyu musore yabaga yamuteye nuko akaza kwanga kumugira umugore we ngo kubera ko amurusha imyaka ine yose.

Umukobwa wasangije abantu  aya mabanga ye,yayahaye undi muntu ukoresha urubuga rwa Twitter ngo ayamushyirire ku rukuta rwe kugirango uwo mjsore abibone kubera ko yakurikira nyiri gusakaza ayo mabanga,ibi ni mu gihe uwo musore we yari yamubolotse( HE BLOCKED LADY).

Atangira,yavuze ko  ubundi yahuye n’uyu musore  mu bwana bwabo(bakiri bato) ko ubusanzwe ari umukbwa witonda ariko ko aho bigeze ubwitonzi abushize ku ruhande.

Nkuko umukobwa yabitangaje,ngo yagiye ahakanira(abenga) abasore benshi bamugezagaho igitetekerezo cyo ku murongora ngo ababere umugore yitwaje ko uwo musore witwa KUNLE bakundanye imyaka myinshi ko ariwe uzamubera umugabo.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko hari igihe cyageze ashaka kuva mu rukundo n’uyu musore ngo yikundire undi ,icyo gihe ngo uyu musore yahise amugurira impeta ihagaze amafaranga magana atanu akoreshwa mu gihugu cya Nijeriya (N500) nuko arayimwambika amusezeranya kuzabana na we,akaba avuga ko  akiyambaye kugeza na nubu imyaka 3 irashize.

Akomeza avuga ko Kunle yangaga ko we na we baganira kubyo  kubana nk’umugore n’umugabo kubera ko ngo yumvaga nta bushobozi aragira bwo kuba yamwitaho(kwita kuri uyu mukobwa) ndetse n’abana bazabyara. Iyi ikaba ariyo mpamvu ikomeye yatumaga uyu mukobwa inda zose yaterwaga na KUNLE azikuramo kugeza ku ncuro makumyabiri n’umunani (28) aho yabihagarikiye kubera ko byari bigeye kumuviramo urupfu.

Igihe KUNLE noneho yemereye ko babana nk’umugore n’umugabo,uyu mukobwa avuga ko bombi bemeranyije itariki yo kujya gufata irembo,nuko Kunle akaza kwica gahunda ku munsi bari bemeranyinje,nyuma yuko imiryango yari yateguye ibintu byose yanatumiye abantu ngo baze kubiha umugisha.

Guhera icyo gihe telefone ya KUNLE yahise ayikura ku murongo,nigihe abonekeye ku murongo,yisobanuye ko umuryango we wamubujije kurongora umukobwa ukuze cyane,ikintu umukobwa avuga ko uyu musore bari barakiganiyeho na mbere ko kitagombaga kuba ikibazo.

Nyuma y’iki cyemezo cy’umusore n’ababyeyi be,nibwo uyu mukobwa yahise afata umwanzuro ukarishe wo kwihorera  cyane arahirira kuzagira uyu musore umusazi,agasara akiruta mu muhanda.

Dore inyandiko ndende yakoze agasaba umuntu kuyimushyirira rukuta rwe rwa tuwita(twitter)ngo nyiri kuburirwa bimugereho.

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.