Umuriro wongeye kwaka hagati y’umugore wa Harmonize ndetse n’undi mukobwa byavuzwe ko baryamanye:INKURU

Umuhanzi w’icyamamare wo mu gihugu cya tanzaniya uzwi nka Harmonize yahuye n’ibihe bikomeye ubwo geragezaga guhoshya amakimbirane n’iterana ry’amagambo hagati y’umugore we Sarah Michelotti ndetse n’umukobwa bivugwa ko baryamanyeho  witwa Nicole Joyce Berry ubwo uyu muhanzi yakoraga ikiganiro kuri Instagram(Instagram live)

Mu kwezi kwa gatatu, nibwo Sarah Michelotti yahagaritse gukurikira ndetse anitandukana n’umugabo we Harmonize ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ibihuha byakwirakwiye ko yaba yararyamanye n’umukobwa yakoresheje mu mashusho y’indirimbo ye ‘Bedroom’ witwa Nicole Joyce Berry.

 Nicole Joyce mu mashusho y’indirimbo ya Harmonize ‘Bedroom’

Kuri uyu wa gatatu,Harmonize yakoze ikiganiro  kuri instagram ari kumwe n’uwo bahoze bakundana ariwe Jackline Wolper. nubwo mu biganiro bagiranaga bombi wabonaga bagifite udusigisigi tw’urukundo nkaho bagikundana ariko ntakibazo cyabayeho.

 Jackline Wolper wahoze akundana na Harmonize

Harmonize yanahishyuye ko mu myaka ibiri ishize batandukanye, yigeze kwitabira ibirori byo kwizihiza isabukuru ye ari kumwe n’umugore Sarah.

Harmonize yabajije uwo mukobwa bahoze bakundana ati: “ese urishimye mu mubano mushya n’umukunzi wawe” Wolper yamusibije ko yishimye. Ati: “Yego ndishimye. Ubu ndigukundana n’umugabo ukuze”

Ibintu byaje byahindutse binazana uguterana amagambo hagati y’umugore Sarah Michelotti ndetse na Nicole Joyce  ubwo yakoraga ikiganiro n’uyu Nicole Joyce bivugwa ko baryamanyeho.

Uti byagenze gute? Iki gihe ubwo ikiganiro cyabaga ,umugore wa harmonize yaje gutanga igitekerezo kuri icyo kiganiro nuko yita Nicole Joyce ‘indaya’. Ati: “Malaya”.

Nicole Joyce amaze kubona amagamo Sarah amubwiye,na we yahise arakara ntiyarya iminwa aramusubiza mu magambo agira ati: “ wanyise indaya incuro zirenze imwe!”

Umutaliyanikazi Sarah Michelotti,umugore wa Harmonize!

Uko ikiganiro cyakomezaga,Nicole yatangiye kwataka,gutuka no kwiyama umugore wa Harmonize amubwirako ntaho ahuriye n’umugabo we, ko atamukeneye ngo amubere umugabo.

Yagize ati: “Sarah,sinkeneye harmonize mu rugo rwange. Nshobora kumwumva iyo numva indirimbo ze muri studio. Sinjye wahamagaye umugabo wawe,ni we wansabye kwihuza na we kuri Instagram tugakora ikiganiro”

Harmonize amaze kubona ko ibintu bitangiye guhinduka Nicole Joyce amaze kurakara,yahise amusaba gutuza akareka amagambo y’uburakari ariko aranga akomeza kurakara anahita agenda ava mu kiganiro.

Nicole Joyce Berry yahise ava mu kiganiro nyuma yo kurakara cyane.

POSTED BY JOSEPH KABANDA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.