Sudan yashizeho Ambasaderi wayo muri leta zunze ubumwe za America nyuma yimyaka 24 zidacana uwaka:INKURU

 0 total views

Leta ya Sudani yashyizeho Ambasaderi wayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba abaye uwa mbere woherejweyo nyuma y’imyaka 24 ibihugu byombi birebana ay’ingwe.

Noureldin Sati wagizwe Ambasaderi yakoze irimo itandukanye. Yabaye umwe mu bakozi b’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango.

w’Abibumbye mu Rwanda mu myaka ya 1990.

Ishyirwaho rya Noureldin ryaje mu gihe ibihugu byombi bitangiye kubyutsa umubano nyuma y’ihirikwa ku butegetsi rya Omar al Bashir wahoze ayobora Sudani.

Ubutegetsi bwa Sudani na Amerika bwatangiye kuzamo agatotsi mu 1996. Muri uwo mwaka Amerika yafunze Ambasade yayo i Khartoum ishinja Sudani gutera inkunga imitwe y’iterabwoba.

Amerika yongeye gufungura ambasade yayo mu 2002 ariko ibihugu byombi ntibyigeze bishyiraho ba ambasaderi, ahubwo ambasade zabaga zihagarariwe n’abashinzwe ibikorwa, Chargés d’affaires.

Mu Ukuboza umwaka ushize Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdalla Hamdok, yasuye Amerika ndetse ibihugu byombi byemera gushyiraho ba ambasaderi.

 

Hari hashize imyaka 24 Sudan na Amerika birebana ay’ingwe

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 520 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.