RURA yatangaje ko ingendo Kigali-Nyagasambu-Ruyenzi-Nyamata zemewe:INKURU>>

 0 total views

Ikigo cy’igihugu Ngenzuramikorere RURA cyatangaje ko ibice byegereye Kigali byashyizwe mu mujyi Kigali mu rwego rw’ingendo mu rwego rwo gufasha abakora mu mujyi wa Kigali batuye mu nkengero zawo.

Ni mu gihe kuri uyu wa 4 Gicurasi 2020 aribwo gahunda yo koroshya guma mu rugo hakomorerwa bimwe mu bikorwa byari byarahagaze kubera kwirinda icyorezo cya covid-19 yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Mu bikorwa byari byarahagaze harimo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bwasubukuwe ariko imodoka ziva mu ntara zikaba zitemerewe kwinjira mu mujyi wa Kigali.

Nubwo ariko izi modoka zitemerewe kwinjira mu mujyi wa Kigali imirongo y’imodoka zisanzwe zihuza uturere duhana imbibi n’uturere tw’umujyi Kigali yemerewe gukora nk’uko Umuyobozi wa RURA yabitangarije Kigalitoday.

Yagize ati “Uvuye i Rwamagana turabara ko guhera i Nyagasambu ari muri Kigali, uvuye mu Bugesera umujyi wa Nyamata na wo turawubarira muri Kigali, uvuye mu Majyepfo hariya ku Ruyenzi na ho turahabarira muri Kigali”.
Umuyobozi wa RURA avuga ko iki cyemezo bagifatiye mu nama bakoranye n’inzego zitandukanye zirimo abashinzwe umutekano, akaba ngo nta kindi yavuga kirenze icyo kubasaba gukumirira abinjira muri Kigali hirya y’utwo duce.

Mu itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa 3 Gicurasi harimo impinduka ku biciro bya Lisansi na mazutu aho byagabanutse ugereranyije n’ibyari bisanzwe. Lisansi igiciro kuri litiro cyavuye ku 1088 kigera kuri 965 frw, naho mazutu igiciro cyavuye ku 1073 frw kigera kuri 925 frw.

Ibiciro by’ingendo mu mujyi wa Kigali byavuye kuri ku mafaranga 22 frw kugera ku mafaranga 31.8 kuri buri kilometero imwe, ku buryo ahantu hagendwaga ku mafaranga 216 frw ubu yageze ku mafaranga 313.

Igiciro cy’ingendo mu ntara cyavuye ku mafaranga 21 ku kilometero kigera ku mafaranga 30.8 ku kilometero kimwe.

Mu rwego rwo ukomeza kwirinda ikwirakwira rya covid-19 abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange barasabwa kubakiriza intera ya metero hagati y’umugenzi ibi bikanubahirizwa n’igihe abagenzi bari mu modoka.

Umuyobozi ushinzwe iby’ingendo mu kigo ‘Jali Transport’ cyitwaga RFTC, Bazirasa Didace, yagize ati “Coaster yatwaraga abantu 29 iratwara abantu 15 kugira ngo twubahirize intera ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi”.

POSTED BY KABANDA JOSEPH KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/T

 757 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.