Tanasha Icyo yapfuye na Diamond cyamenyekanye ngo Ntiyamushimishanga mu gitanda kdi yiberagaho nka SlaQueen- Juma incuti ya hafi ya Diamond

Nyuma yaho umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz atandukaniye n’umunyakenyakazi umunyamakuru ku radio ndetse w’umunyamideli ubu wabaye n’umuhanzi Tanasha Donna, hagiye havugwa byinshi kubera ukuntu aba bombi bari baranye igihe gito bagatandukana uyu mugore amaze kubyarana na diamond umwana umwe.

Imwe mu mpamvu yatumye batandukana ikomeye abantu batari bazi, kugeza ubu ikaba yamaze kumenyekana aho imwe mu ncuti za hafi ya Diamond yitwa Juma Lokole yamaze kuyihishyurira abantu.

Uyu Juma Lokole yavuze ko Diamond yahisemo gutandukana na tanasha kubera imico itari myiza uyu Tanasha yagira mu rukundo rwabo bombi. Avuga ko Donna yiberaga mu buzima nka bumwe bwa bakobwa bitwa slayQween usanga igihe kinini cyabo bagitakaza biyitaho ndetse bahora mu birori bituma barushaho kwiyereka abandi bantu.

Mu kiganiro uyu Lokole yatanze kuri televiziyo ya BONA ikorera kuri youtube, yavuze ko Tanasha yari umugore w’umunebwe utarashoboraga guhaza ibyifuzo n’inzara yo mu gitanda ya Diomond. Yakomeje avuga ko yafataga umwanya we hafi ya wose yiyitaho ashaka kugaragara neza mu bandi, yiberaho nk’umunyabirori aho gukoresha uwo mwanya yuzuza ishingano zo mu rugo nk’umugore ufite umugabo.

Diamond Platnumz usanzwe asengera mu dini ya Isilamu, iri dini ritegeka umugore wese kubaha umugabo we ndetse no kumwitaho,ibintu uyu Tanasha atitagaho ahubwo ugasanga avuga urukundo mu magambo aho kurushyira mu bikorwa yita ku mugabo we.

Iyi ncuti ya Diamond, Lokole yagize ati “Diamond yari yiteguye kubana na Donna Tanasha ariko we ugasanga yivugiraga urukundo gusa. Mu kubana nk’umugore n’umugabo ntago uzanamo amagambo menshi mu rukundo. Ahubwo ukoresha umubiri wawe n’ubwiza mu miterere ugashimisha umugabo wawe. Donna Tanasha yari umunebwe mu gitanda, yakundaga kuba yiyicariye yita ku nzara ze ndetse no ku isura ye……Tanasha yabagaho nka slayQueen birenze cyane. Yahoraga yivugira ku muziki we,ibintu byatumaga adatekereza ku kazi ko mu gitanda. Yagombaga kureka guhugira mu byo kurimba no twambara  ibigwezeho,ubundi akitwara nk’umugore”

Mu kiganiro Daimond aheruka kugirana na wasafi tv ,aherutse kumvikana avuga ko atatandukanye na donna Tanasha kubera ko amuca inyuma nkuko byakunzwe kuvugwa,ahubwo ari ibindi batahuzaga neza byatumye biba ngombwa ko batandukana.

Mu kwezi gushize Tanasha yavuze ko mu byukuri yatwaye inda atabyiteguye ku buryo yumvaga yanayikuramo kubera ko Atari yiteguye kuba umugore. Yakomeje avuga ko ataribwo bwa mbere yaragiye mu rukundo ariko ngo kuri we ibyo kubyarana na Diamond byaramutunguye cyane.

Yagize ati: “nakundaga imbaraga ze ndetse nuko twari tumeranye ariko ntago nari mu rukundo na we neza. Gusa we mu buryo bwihuse yashakaga ko tubana. Ibi byabaye nyuma y’amezi atatu dutangiye gukundana. Itariki yahise ishirwaho ku kwezi kwa kabiri”

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.