Nishimwe Naomie miss Rwanda ngo yihenuye kumusore bakundanaga baziranye ibihe byiza:INKURU

Umuhanzi JAVANIX wakorega muzika mu mujyi wa Kigali aho yakoreraga n’umwuga w’ubwarimu mu mashuri yisumbuye akaba asigaye akorera muzika mu Ntara kubw’impamvu z’akazi, yagarutse ku mubano w’urukundo yigeze kugirana n’umukobwa witwa Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’Urwanda 2020 .

JAVANIX yahishuye ibihe byiza by’urukundo yagiranye na Nishimwe Naomie amaze kuba Miss Rwanda amutera umugongo

Aganira na numunyamakuru wacu umuhanzi Javanix yatangaje ko Nishimwe Naomie bahuriye ku mbuga nkoranyambaga aho yari kumwe na bagenzi be baririmba indirimbo ye baramenyana yewe bagiye bahura kenshi haba mu bitaramo cyangwa aho bapanze mbese hagati yabo harimo ikibatsi cy’urukundo nkuko Javanix yabitangaje. JAVANIX yatangaje kandi ko ibi bitamubuzaga gukomeza ibikorwa bye by’ubuhanzi yafatanyaga no kwigisha muri kimwe mu bigo by’isumbuye i Gikondo mu mujyi wa Kigali .

Related imageMiss Nishimwe Naomie

Javanix yemeza ko Nishimwe Naomie ari umukobwa w’umutima kandi ukunda ibyo akora ngo kuba Nyampinga w’U Rwanda abona yari abikwiye .

Twifuje kumenya niba Javanix yaba akivugana na Naomie atubwira ko nyuma yo kwambikwa ikamba  baburanye ariko avuga ko akurikije uko bavuganaga  n’ibihe bagiranye ntawakwibagirwa undi akomeza avuga ko azashaka umwanya akajya gushaka Nyampinga Nishimwe Naomie kuko igihe bamaze batavugana ari kinini bagasubukura umubano bari bafitanye cyane ko hari n’izindi gahunda yumva baganiraho agendeye ku mushinga afite wo kurwanya agahinda Gakabije (Dipression) cyane ko Javanix avuga ko yize uburezi bwiganjemo amasomo y’imitekerereze ya muntu (psychology) muri Kaminuza yumva hari ibitekerezo byinshyi yakungura Nyampinga Nishimwe Naomie.

Umuhanzi JAVANIX Aherutse gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise “Night Love” yakoranye n’itsinda ry’i Rubavu The Same indirimbo yishimiwe n’abatari bake, hari n’izindi yitegura gushyira hanze zirimo amzina akomeye hano mu Rwanda.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.