zariladyboss Hassan yasubije yasubije amagambo akarishye umugabo wamusabye ubufasha kubera COVID-19:INKURU

 0 total views

Umuherwekazi zari Hassan uvuka mu gihugu cya Uganda ariko akaba atuye mu gihugu cya afurika yepfo yakuriye inzira kumurima abanya-Uganda babayeho nabi kubera icyorezo cya COVID-19  bari bategereje ubufasha bwe ubwo umugabo umwe yamubazaga inkunga akamwandagaza amatuka.

Ejo hashize nibwo uyu mugore ukunda kwiyita Boss Lady yagaragaje ko nta gitekerezo na kimwe afite cyo kuba yagoboka bene wabo mu gihugu cya Uganda batorohewe no kubona ibyo kurya. Ibi yabyerekaniye ku rukata rwe rwa facebook  ubwo umufana we w’umugabo yamubazaga igihe azatangira ubufasha bwe bw’ibiribwa kubanya-Uganda badafite ibyo kurya muri iyi minsi bugarijwe na coronavirus nuko zari Hassan amusubiza ko ari kwirwanaho nk’umugore atarwana no ku bagabo.

Umufana yagize ati:” Niryari uzaduha ibyo kurya? Turashonje, none wowe wibereye muri Pillow challenge (ibintu byadutse byo kwambara imisego).

Zari Hassan yasubije uyu mufana ko ari kwita ku muryango w’abana batanu ko na we atorohewe ku buryo yafasha abo bana be ngo yongereho n’abandi bantu bakuru.

Zari Hassan yagize ati:” Ndimo ndita ku bana banjye. Ninde mwe wababujije gushaka amafaranga yanyu, sinshobora kwita ku bana banjye 5 ndetse ngo nongereho n’abantu bakuru babagabo nkamwe. Ubwo nasoni mufite. Nanjye maze ndimo ndirwanaho njyenyine nk’umugore.”

Zari afite abana batanu harimo 3 yabyaranye na Don Ivan ndetse n’abandi Babiri yabyaranye na Diamond Platinumz, kugeza ubu abo bagabo bose babyaranye na we, ntanumwe bakiri kumwe abo bana bose niwe ubitaho wenyine dore ko anabana nabo bose.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 249,040 total views,  296 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.