QuarantinePillowChallenge: Challenge ko zigwira iyo kwizirikaho umusego ku mubiri wambaye ubusa buriburi yaba ivuze iki? INKURU>>

 0 total views

Ntabyo kuvugango muri iyi minsi uri mu rugo wabuze ibyo kwambara kuko #PillowChallenge yaje kubikemura ikwigisha uko  wakwambara umusego wibereye iwawe mu rugo ukakubera umwambaro mwiza.
Muri iyi minsi ya guma mu rugo cyangwa stay home hari abagore n’abagabo utibagiwe n’abana bacye bakomeje kwigaragaza mucyiswe #PillowChallenge bambara umusego cyangwa Pillow. Ibintu abantu bakomeje  kwibibazaho cyane  impamvu yaba ibiri inyuma nyuma yo gukwirakwira ahantu henshi ku mbuga nkoranyambaga.
Ku isi yose hari kugaragara abagore n’abagabo bacye cyane bifotoje bambaye umusego mu nda nuko bakawuzirikisha  umukandara cyangwa akandi kantu kameze nk’umukandara ariko benshi ntakindi kintu bari kuba bambariye imbere yuwo musego nyuma bagakwirakwiza ayo amafoto ku mbuga nkoranyambaga cyane kuri Instagram dore ko ari naho uwatangije  ibi bintu arirwo rubuga yakoresheje.
#PillowChallenge ubundi yatangiriye ku rukuta rwa Instagram aho yatangijwe n’urukuta  rukurikirwa cyane rwitwa @Stylebynellu ndetse na @myforteisfashion bakunda kugaragaza imyambarire  igezweho (Dressing Fashion) bagize gutya bafata amafoto bakenyeye umusego bisegura iyo abantu baryamye  ku igice k’imbere gusa iri mu mabara y’ubururu n’iroza nuko umwe yandikaho aya magambo asaba abandi bantu kwigana ibyo yakoze.
“Mwabantu mbasabye gukora nkibi”
Uwagombaga kubikora cyangwa kwigana wese iyo challenge, yagombaga kwifotoza ifoto ye ari we mu rugo akenyeye umusego yisegura aryamye nuko akandikaho amagambo #PillowChallenge #Quarantinepillowchallenge #Blanketchallenge na #Homelook ubundi agashyira ku rukuta rwe rwa Instagram.
Bakimara kubona iyi challenge abantu benshi barimo ingeri zitandukanye ni ukuvuga abana ,abagabo n’abagore cyane b’ibyamamare bahise bifotora amafoto nuko bafata imisego yabo barayikenyera imera nk’imyambaro bambaye, nuko bayashyira ku mbuga nkoranyambaga zabo aho bamwe babikoraga bafashe n’utundi dukoresho mu ntoki ndetse bambaye n’inkweto zitabakwiye cyane nko ku bana bato.
Ushobora kwibaza ngo iyi challenge imaze iki? Iri kwigisha iki? Urebye ntabyinshi iyi challenge isobanuye gusa bitewe nuko abantu benshi muri iyi minsi bari iwabo bakaba batemerewe gusohoka ngo bagende hanze kubera coronavirus, bari gushaka ibyo bahugiraho bituma irungu rigabanuka ari nako bavumbura utuntu dusekeje ndetse dushimishije twabahuza kugirango iminsi yicume aho bari mu rugo batabashya gusohoka babone ibibanezeza.
Ikindi ni ukwerekana ko niba abantu batemerewe gusohoka, bivuze ko n’imyenda yabo kuyambara byagabanutse kubera ko akenshi bayambaraga aruko bagiye kujya ahantu hatandukanye none ubu ntago bakwambara iyo myenda kandi birirwa baryamye cyangwa bari mu nzu bityo abantu bakaba bari kwerekana ko ushobora kwiyambarira umusego wawe nk’umyenda mu rugo iwawe.Dore uko bari kubigenza mu mafoto y’abamwe yagiye hanze
.
Nawe nk’umunyarwanda/kazi wagerageza iyi challenge ukifatanya n’abandi muri aka gakino ureba niba umusego wawe wakubera umwambaro ukubereye muri iyi #Gumamurugo aho benshi twabuze icyo duhugiraho.

 

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 1,932 total views,  4 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.