Apotre Mukabadege Liliane yatawe muri yombi n’imodoka ye irafatirwa,Kubera kubeshya Police!! INKURU>>

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje gusabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, Polisi y’u Rwanda yafashe Apotre Mukabadege Liliane nyuma y’uko yari yabeshye abapolisi ko agiye kuri Radiyo.

Nk’uko Polisi y’u Rwanda yabitangaje, ngo abapolisi bakurikiranye Apotre Mukabadege basanga yari agiye ku rusengero rw’itorero rye ruherereye ku Kimisagara mu karere ka Nyarugenge. Kugeza ubu, Apotre Mukabadege yafashwe ndetse n’imodoka ye yafatiriwe.

Apotre Mukabadege asanzwe atuye mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi akaba avuga ko yahagaritswe n’abapolisi ku kiraro cya Nyabarongo hafi yo kuri Ruliba, akababwira ko agiye gutanga ikiganiro kuri radio nyamara agiye ku rusengero Umusozi w’Ibyiringiro ruri ku Kimisagara.

Mu butumwa bwa Polisi busaba abantu kwirinda kubeshya, buragira buti: “Irinde kubeshya umupolisi uguhagaritse kuko ari ikosa. Polisi yashyizeho uburyo bwo gukurikirana ikamenya uwabeshye, kandi uzafatwa akora ibyo bikorwa azafungwa ndetse acibwe amande niba afite n’ikinyabiziga gifatirwe.”

Hashize igihe Apotre Mukabadege akora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu karere ka Nyarugenge, atanga ibiribwa n’ibindi nkenerwa ku bazahajwe no kubura uko bakora imirimo yabo muri ibi bihe kubera icyorezo cya Coronavirus, ndetse n’ubu hari amakuru ashimangira ko yari agiye gukomeza ibyo bikorwa.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 6 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.