Abantu ba mbere bakize Coronavirus mu Rwanda basezerewe mu bitaro:INKURU>>

Kuri iki cyumweru tariki ya 5 Mata 2020, abantu bane bagaragayeho bwa mbere icyorezo cya Virusi ya Corona mu Rwanda basezerewe mu bitaro, nyuma y’igihe bari bamaze barwariye ku kigo nderabuzima cya Kanyinya mu karere ka Nyarugenge.

Abasezerewe barimo batatu b’Abanyarwanda n’umwe ukomoka mu gihugu cy’u Burundi.

Ni nyuma yo gutangariza ikigo cy’igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, ko nta bimenyetso bya Coronavirus bagifite ubwo cyabasuraga i Kanyinya mu minsi ishize.

Abasezerewe ntibarimo Umuhinde witwa Sharma wagaragayeho Coronavirus ku wa 14 Werurwe, gusa na we atangaza ko yamaze kumererwa neza ndetse akaba nta bimenyetso bya Coronavirus akigaragaza.

Byitezwe ko Sharma azasezererwa mu kiciro cya kabiri cy’abazaba bakize burundu icyorezo cya Virusi ya Corona.

Abari barwariye Coronavirus basezerewe nyuma y’iminsi mike Minisitiri w’ubuzima Dr. Daniel Ngamije atangarije RBA ko mu mpera z’iki cyumweru aba mbere bakize icyorezo cya Virusi ya Corona bazasezererwa.

Ku bijyanye n’ibigenderwaho kugira ngo umurwayi wa Virusi ya Corona asezererwe kwa muganga, Dr. Menelas Nkeshimana, umuganga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK akaba no mu itsinda ryo gukumira Coronavirus, aheruka kuvuga ko kugira ngo umurwayi asezererwe babanza kumenya neza niba atakwanduza iyo virusi.

Icyo gihe yagize ati “Kugira ngo umurwayi wa Coronavirus ave mu bitaro aho bavurira abarwayi bafite iyi Virusi bisaba ko hakorwa ibizamini bigaragaza ko icyo gihe atashye nta byago ko hari abandi yakwanduza. ibyo bishatse kuvuga ko nkuko tuba twamukoreye ikizamini yinjira mu bitaro kigaragaza ko afite virusi ku kigero runaka, n’iyo agiye gutaha arangije iminsi 14 ibyo bizamini bisubirwamo.”

Yavuze ko hakorwa ibizamini bibiri kugira ngo kimwe gishimangire ibisubizo by’ikindi, mu rwego rwo kwirinda ko usezerewe ashobora kwanduza abo asanze mu muryango we.

Imibare Minisiteri y’Ubuzima Minisante iheruka gushyira ahagaragara, yerekana ko abari bamaze kwandura icyorezo cya Virusi ya Corona mu Rwanda bari 102 mu ijoro ry’itariki ya 04 Mata 2020.

Kuba bariya bane bakize kiriya cyorezo bisobanuye ko abakikirwaye ari 98, muri bo kikaba nta n’umwe kirahitana cyangwa ngo habe ari urembye kubera cyo.

POSTED BY UWINEZA VANESSA KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 10 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.