Tanzania: Impunzi z’Abarundi hafi 200 zimaze kuburirwa irengero mu gihe kitageze ku mwaka:

Impunzi z’Abarundi zahungiye mu gihugu cya Tanzania zikabakaba 200 zimaze kuburirwa irengero mu gihe kitageze ku mwaka nk’uko bitangazwa na raporo n’Umuryango w’Abarundi uharanira uburenganzira bwa muntu (CBDH/ VICAR).

Babifashijwemo n’abanyamategeko abagize uyu muryango barateganya kwitabaza inkiko mpuzamahanga. Uyu muryango ugizwe n’Abarundi b’impunzi bahungiye mu bihugu bitandukanye biyemeje guhuriza hamwe amajwi yabo bamagana akarengane impunzi z’Abarundi zihura nako mu nkambi z’impunzi mu bihugu bitandukanye byabakiriye.

Uyu muryango kuri ubu uramagana akarengane impunzi z’Abarundi bahungiye muri Tanzania bahura nako.

“Turabara hagati y’impunzi 170 na 200 zanyerejwe mu nkambi za Nduta, Nyarugusu na Mtendeli, inkambi eshatu z’impunzi z’Abarundi muri Tanzania. Inkambi imwe ya Nduta yo nyine irabara abantu basaga 120 baburiwe irengero.” Uyu muryango aha uvuga ko udashyizemo abagiye bicwa mu buryo budasobanutse.

Bakomeza bagira bati: “Twe abarengera uburenganzira bwa muntu b’Abarundi baba mu nkambi zitandukanye muri Tanzania, mu Rwanda, muri Congo, muri Uganda, muri Kenya na Zambia, duhangayikishijwe n’ibyaha benewacu bakorerwa mu nkambi.”

Uku kuburirwa irengero kw’impunzi z’Abarundi bavuga, ngo kwabaye hagati ya kamena 2019 na Werurwe 2020 nk’uko iyi nkuru dukesha SOS Medias Burundi ivuga.

Iyi raporo ivuga ko impunzi zimwe zishyikirizwa leta y’u Burundi nyuma y’amezi zifunze, mu gihe abandi bisanga bamerewe nabi kubera iyicwarubozo bakorerwa.

Akagambane ka Tanzania n’u Burundi

Bivugwa ko abakunze gukora ibikorwa byo gushimuta no kunyereza izo mpunzi z’Abarundi kenshi usanga ari abapolisi ba Tanzania, rimwe na rimwe bafatanya n’abakozi b’inzego z’ubutasi z’u Burundi.

Aba bakozi b’inzego z’ubutasi ngo bajya mu nkambi biyita impunzi ariko baratumwe na Leta y’u Burundi, aho muri Mutarama iki kinyamakuru n’ubundi, cyakoze inkuru ivuga umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi (SNR) wari ucumbitse hafi y’inkambi hibazwa icyo yagiye kuhakora.

Uyu ashinjwa kuba ari we ukurikirana ibikorwa byo guta muri yombi no kunyereza bamwe mu mpunzi by’umwihariko urubyiruko baba bashinja gukorana n’inyeshyamba.

Ikibazo cy’ishimutwa, inyerezwa ndetse n’ihohoterwa ry’impunzi z’Abarundi muri Tanzania kimaze iminsi kigarukwaho mu itangazamakuru, ndetse ubutegetsi bw’iki gihugu bwigeze gushaka kuzicyura ku ngufu ariko Umuryango Mpuzamahanga urabyamagana. Ni mu gihe izindi mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda nta n’umuntu ushobora gutinyuka kuzirya urwara kuko amategeko y’u Rwanda adashobora kubyihanganira na gato.

Posted by Emmy kuri Rwandapaparazzi.rw/tv

Leave a Reply

Your email address will not be published.