U Rwanda rwiseguye kuri Kenya na Uganda ku ikumirwa ry’amakamyo yabo ajya mu Burundi:INKURU>>

U Rwanda rwandikiye ibihugu bya Uganda na Kenya rwisegura ruvuga ko nta yandi mahitamo rufite atari ukubuza gutambuka amakamyo y’ibicuruzwa ava muri ibi bihugu ajya mu Burundi anyuze mu Rwanda, kuko u Burundi bwayakumiriye.

U Burundi bwafashe icyemezo cyo gukumira amakamyo ava mu bihugu bya EAC mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Coronavirus ku butaka bw’u Burundi n’ubwo kuri uyu wa Kabiri hemejwe abantu babiri ba mbere bacyanduye muri iki gihugu.

Ku itariki 25 Werurwe ariko, ba minisitiri bo muri EAC bari bahuriye mu nama banzura ko ibihugu bigize umuryango bizakomeza koroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’ubwo hari izindi ngamba zafashwe mu gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kuri ubu ikaba yoherereje inyandikomvugo, Uganda na Kenya ibimenyesha ko Leta y’u Rwanda nta yandi mahitamo ifite usibye kubuza amakamyo ava muri ibyo bihugu kunyura mu Rwanda ajya mu Burundi kuko n’ubundi atazemererwa kwinjira muri icyo gihugu.

“Guverinoma y’u Burundi ntabwo icyemerera amakamyo y’imizigo, yanyuraga mu Rwanda, kwinjira ku butaka bw’u Burundi hirengagijwe icyemezo cy’abaminisitiri ba EAC,” ibi ni bimwe mu bikubiye muri iyi nyandikomvugo.

U Rwanda rukaba rwafashe iki cyemezo nyuma y’aho ku butaka butagira nyirabwo (No man’s land), hagati y’u Rwanda n’u Burundi, hari kugaragara amakamyo menshi y’imizigo yahaheze nyamara yaramaze kwemererwa gutambuka ku ruhande rw’u Rwanda.

Bikaba bivugwa ko ibyakozwe byose na ba nyir’amakamyo mu kuganira n’abayobozi b’u Burundi ngo bareke ayo makamyo atambuke ntacyo biri gutanga.

Ikinyamakuru The New Times kivuga ko ku Mupaka wa Nemba, mu Karere ka Bugesera, hari amakamyo atatu yimwe uburenganzira bwo kwinjira mu Burundi ku itariki 28 Werurwe, harimo ebyiri zo muri Uganda byabaye ngombwa ko imizigo irimo ipakururwa igashyirwa mu makamyo yo mu Burundi, mu gihe indi yo muri Kenya yari ikiri ku mupaka kuri uyu wa Kabiri, itariki 31 Werurwe.

Ku rundi ruhande, ku mupaka wa Ruhwa, mu Karere ka Rusizi, naho hari amakamyo abiri yangiwe kwinjira kuva kuwa Gatanu. Ku Kanyaru, naho amakamyo abiri yaheze ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe ba nyirayo bakomeje gushyikirana n’u Burundi.

Ibi byose ni ingaruka icyorezo cya COVID-19, cyagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu mpera z’umwaka ushize, gikomeje guteza mu bukungu bw’Isi, aho ibihugu bitandukanye bigenda bifata ingamba zikarishye zo kugerageza kugikumira hakabamo n’izishobora guteza ikibazo cyo kubura ibiribwa n’ibindi byangombwa by’ibanze mu minsi iri imbere mu gihe n’ibicuruzwa byakumirwa nk’uko u Burundi bwabigenje ku makamyo ava muri EAC.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 12 total views,  6 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.