Police yivuye inyuma Mugushakisha umuntu wese wagize uruhare mukubita Umusore w’irubavu bikamuviramu gupfa:INKURU>>

Niyonzima w’imyaka 27 ni umusore wagaragaye ku mashusho arimo gukubitwa n’abaturage mu Karere ka Rubavu nyuma y’uko bari bamufashe bamushinja kwiba igitoki.

Yaje kwitaba Imana mu ijoro rishyira ku Cyumweru tariki 29 Werurwe 2020, aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Amashusho ya Niyonzima yari yatangiye gusakara kuwa Kane ku mbuga nkoranyambaga, aho byagaragara ko uwo mugabo abantu bari bamufashe amaguru n’amaboko bakamutambika mu kirere, undi agafata inkoni ahondagura ku kibuno.

Polisi yari yatangaje ko abamaze gufatwa bakekwaho gukubita nyakwigendera ari Niyonzima Jean Baptiste na Bitwayiki Jean Bosco. Bagenzi babo barimo Bipfakubaho François n’uwitwa Nshimiye n’undi umwe bari batarafatwa n’inzego z’umutekano, kuko bahise batoroka nyuma yo kumva ko barimo gushakishwa.

CP Kabera yabwiye itangazamakuru ko kugeza ubu abantu batatu aribo barimo gushashakishwa, barimo na nyiri urutoki aho Niyonzima yakubitiwe.

Yagize ati “Bariya turabafata, urumva iyo urwana n’ibisambo cyangwa abagizi ba nabi birumvikana ko baba bagira amayeri ariko inzego z’umutekano nazo zigira uburyo zibashaka, aba mbere barafashwe kandi birababaje kuba uriya muntu yaritabye Imana, ariko turababwira ko bariya bazafatwa.”

“Umunsi bafashwe tuzabibamenyesha nk’uko twabivuze na mbere, kuko murabizi ko biriya bintu bikimara kuba byari byaciye igikuba bamwe babyemera abandi batabyemera ko aribyo, babiri barafashwe harimo uwari umufashe amaguru n’undi ukuboko, batatu nibo bagishakishwa barimo na nyiri urutoki n’abandi babiri bamukubitaga.”

CP Kabera yavuze ko abantu batagomba kwihanira ahubwo bakwiye kuregera inzego zibishinzwe hakitabazwa amategeko kugira ngo uwakoze icyaha ahanwe.

Niyonzima wakubiswe ashinjwa kwiba igitoki, yitabye Imana mu cyumweru gishize

 

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.