Undi Umukobwa wavuzweho Urukundo na Diamond nawe yibarutse yibarutse:INKURU>>

Umukobwa witwa Kimnana wavuzwe mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz, yibarutse umwana w’umukobwa.

Cyakora cyo uyu mwana ntabwo ari uwa Diamond ahubwo ni uw’umunyamakuru Tbowy wakundanye igihe kirekire n’uriya mukobwa.

Tbowy yahaye ikaze uriya mwana abinyujije kuri Instagram. Yagize ati” sinshobora kubona amagambo yasobanura uko numva abagore. Imbaraga n’ububasha byabo n’ubushobozi bafite bwo kwihanganira icyo ari cyo cyose. Mbishima ku rwego rwose rushoboka.

REBA FILME ( UBUTUMWA BUGUFI) UDUKORYO TURIMO WIBUKE GUKANDA SUBSCRIBE KURI RWANDAPAPARAZZITV REBA HANO>>>

Yakomeje agira ati”Abakobwa bayoboye isi, ni cyo kintu cyonyine nzi neza. Umunsi mwiza w’abagore kuri uyu mugore mwiza kandi w’umunyembaraga wampaye umugisha n’impano y’agaciro cyane, umugabo uwo ari we wese ashobora gusaba. Ubu nshobora kuvuga ko nishimiye kuba papa wumukobwa mwiza w’uburanga.”

Tbowy yanahishuye ko umwana bamwise Baby Sky, aboneraho gushimira abafana bababaye hafi.

Tbowy mu busanzwe yitwa Tonny Albert na we akaba icyamamare muri Tanzania aho avuga amakuru kuri Televiziyo ikomeye ya East Africa TV.

Nyina w’uriya mwana na we yemeje amakuru y’uko yibarutse, avuga ko yamubyaranye n’uriya munyamuziki wa East Africa TV.

Diamond na Kimnana bavuzwe mu rukundo muri 2018, nyuma y’uko bari bakunze kugaragara ahantu hatandukanye bari kumwe.

Cyakora cyo aba bombi ntabwo bigeze bashyira urukundo rwabo ahagaragara, ariko na n’ubu hari abagitekereza ko Kimnana yaryamanaga na Diamond n’ubwo yari azi neza ko uriya muhanzi abana na Zari.

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.