Mu Rwanda hasohotse Filme yitwa (Ubutumwa bugufi) Itagaragaza amasura ya bakinnyi bayo ikoreshwamo SMS na Audio:INKURU

 0 total views

Filme yitwa ubutumwa bugufi ni filme izajya itambuka kuri channel ya RwandapaparazziTV Dore ko ari na filme iri mu mishinga y’ikinyamakuru Rwandapaparazzi.rw, Filme UBUTUMWA BUGUFI cyagwa SHORT MESSAGE ni Filme ivuga uburyo abantu bakunze kumenyanamo mu buryo bwihuse biciye kuri telefone cyagwa kuri Social media.

Umwe mubakina iyi Filme nuwo ese yaba ariwe Belyse cyagwa siwe komeza urebe filme uzamumenya!

Ikindi nuko iyi Filme Nuruhererekane rwa Series,nkuko twatangiye hejuru tubabwira ubusobanuro bw’iyi Filme mu magambo make Filme yereka neza uburyo abantu bahura bwa mbere haba munzira cyagwa mukazi cyagwa na handi mu masabukuru ya mavuko no mubukwe bagahana hana nomero zabo.

REBA FILME UBUTUMWA UBUTUMWA BUGUFI IGICE CYAYO CYA MBERE KANDI WIBUKE UKANDE SUBSCRIBER KURI RWANDAPAPARAZZITV VIDEO YA FILME>>>

Nyuma bakazakomeza kuganira ndetse bamwe baramenyana bikomeye bitewe na Telefone ni biganiro bagirana nka bantu basanganywe urugero rwiza twatanga hano nuburyo abahungu bahuramo na bakobwa nyuma ukazumva bakundana kandi barahuye munzira bagahana hana nomero bagatangira ibiganiro byinshi.

Ndetse bakanamenyana cyane kuburyo ubasanganye ari n’ubwa mbere bahuye wagirango bamaze igihe baziranye!!! muri iyi filme Itangira harimo umugabo ufite izina rya Kaboss uyu mugabo afite urugo ndetse na bana ba 3 ariko agakunda abakobwa bandi kuruhande atendeka uza kwisonga nuwitwa belyse.

Uyu nawe ari mu bakinnyi ba filme ubutumwa bugufi ese ninde??

Iyi filme itangira uyu mugabo yagiye kureba Belyse mu bukwe yari yatumiwemo hanyuma akajyayo ashaka gutahana nawe mugicuku ngo baze gucana ahantu  basangire baganira.

Harimo nundi witwa Henry uyu nawe yamenye Belyse ku munsi w’ubukwe ndetse amwaka nomero za Telefone ye nyuma aza kumuhamagara baravugana ariko nyuma bakomeje kwandikirana bakoresheje ubutumwa bugufi bwa WhatsApp,na Kaboss  nawe yakoreshanga Ubutumwa bugufi bwa SMS ya telefone,

Undi nawe uboneka muri filme Ubutumwa bugufi ninde?

Harimo nuwitwa Ketie hamwe na Vanessa nkuko filme ikomeza muzajyenda mubonamo na bandi bannyi bashya bazayigaragaramo bitewe nuko aruruhererekane rw’ibice byinshi.

Nkuko twabibabwiye ntabwo iyi filme yerekana amasura ya bantu nkuko musanzwe mu bimenyereye muzindi filme nyarwanda mukunda kubona, iyi ifite itandukaniro ryihariye kuko no mu bihugu bya baturanyi nta filme yari yakinwamo abantu batagaragara amasura.

kugeza ubu Igice cyayo cya mbere cyamaze gusohoka uwashaka gutangirana nayo yose yakora SUBSCRIBER kuri Channel ya RWANDAPAPARAZZITV ukayireba uko itangira kugeza umunsi hazerekanwa amasura ya bakinnyi bayo.

POSTED BY KAGABO DIO KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

 92 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.