Umuhungu wa Perezida Nkurunziza yasoje amasomo ya gikomando mu gisirikare cy’u burundi:INKURU>>

Ku wa Gatandatu tariki 7 Werurwe, Kelly Nkurunziza ni umwe mu cyiciro cya 126 cy’abambitswe ingofero z’icyatsi zigaragaza ko basoje amasomo ya gikomando.

Uwo muhango wabereye ku Ishuri rya Gisirikare ryigisha Ingabo zirwanira mu Kirere riherereye mu Mujyi wa Gitega, nkuko ikinyamakuru La Nova cyo mu Burundi cyabitangaje kibinyujije kuri Twitter.

Umuhango wo gusoza ayo masomo wayobowe na Général de Brigade Marius Ngendabanka, Umuyobozi wungirije w’Ingabo zirwanira ku Butaka mu Burundi.

Mu basoje ayo masomo ya gikomando harimo abahungu 217 n’abakobwa 23.

Kelly Nkurunziza ni umwe mu bana batanu ba Pierre Nkurunziza na Denise Nkurunziza, barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Perezida Nkurunziza ni umwe mu basoje amasomo ya gikomando

Abasoje amasomo ya gikomando ni abasore n’inkumi 240 barimo umuhungu wa Perezida Nkurunziza

Babanje kugaraza imyitozo ya gikomando bahawe

POSTED BY EMMY KURI RWANDAPAPARAZZI.RW/TV

Leave a Reply

Your email address will not be published.