Kwinjira mu modoka ubu nukubanza gukaraba intoki kubera kwirinda Corona virus Muri Kigali:INKURU>>

Mu rwego rwo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Corona Virus gikomeje gushegesha Isi, Umujyi wa Kigali washyizeho amabwiriza yo gukaraba intoki mbere y’uko abagenzi binjira mu modoka zibatwara.

Ni amabwiriza yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 10 Werurwe 2020. Amashusho yiriwe azenguruka agaragaza abaturage mu bigo bitandukanye abagenzi bategeramo imodoka bakaraba intoki, mbere yo kwinjira mu modoka.

Mu bigo bitegerwamo imodoka si ho honyine hashyizweho uburyo bwo gukaraba intoki, kuko n’ahandi hahurirwa n’abantu benshi bwashyizweho kugira ngo bufashe abantu kwimakaza isuku. Urugero rwiza ni mu masoko ndetse no ku mastade ubu buryo bwatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Ibi kandi bibaye nyuma y’umunsi umwe Umujyi wa Kigali utangaje ko uhagaritse ibitaramo by’imyidagaduro n’ibindi birori bihuza abantu benshi (imyidagaduro, imurikagurisha, imurikabikorwa, umutambagiro n’ibindi), mu rwego rwo kwirinda ko icyorezo cya Corona gishobora gukwirakwira.

Abafite ibikorwa bihuza abantu benshi nk’insengero, ubukwe, utubari, hoteli, restaurant, utubyiniro, ahakorerwa siporo (gym) n’ahandi, na bo basabwe gukaza ingamba z’isuku bashyiraho uburyo bwo gukaraba cyangwa se umuti wabugenewe wica mikorobe, mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu.

Imibare ya hafi ijyanye n’icyorezo cya Coronavirus.

Imibare igaragaza ko abarenga 114,000 ari bo bamaze kwandura icyorezo cya Corona, mu gihe abarenga 4,000 bamaze guhitanwa na yo.

Mu Rwanda nta murwayi wa kiriya cyorezo urahagaragara, gusa ku mugabane wa Afurika hamaze kugaragara ababarirwa mu ijana bagaragayeho Coronavirus.

Posted by emmy kuri rwandapaparazi.rw/tv

Leave a Reply

Your email address will not be published.