Garagaza impano yawe kuko urasubijwe, irushanwa KFTV TALENT DETECTION. rigiye gutangira

 0 total views

Icyo wamenya ni uko Iri  rushanwa ryateguwe kugira ngo bashake impano nshya mu rubyiruko  ndetse   bakomeze bateze imbere abahanzi mu buryo  butandukanye  haba  mu muziki ndetse no kuririmba .

Rwada Papaeazzi bwo  twasuraga aho iryo  shuri rikorera twaganiriye  n’umwe mubategura iryo rushana adutangariza ko  gutegura aya marushanwa  biri mu rwego rwo gukomeza gufasha uruganda rwa Muziki  nyarwanda  babinyujije mu ishami ritunganya muziki muri KFTV

Akaba  ari  muri  urwo rwego KFTV yishimiye kumenyesha buri wese  wiyumvamo ko  afite  impano yo kuririmba ndetse  no  gucuranga   ko yazitabira ayo marushanwa   kuko nyiri amahirwe  ashobora  kuzasanga impano imugejeje  ku nzozi  ze

Abazatsinda amarushanwa bazahembwa ibihembo bishimishije aho  uzegukana umwanya :

Uwa mbere azahembwa  amafaranga ibihumbi 150 000 agirane n’amasezerano y’umwaka 1 na studio ya KFTV (Amajwi & Amashusho) akazanafashwa  no  kubimenyekanisha  hiyongereyeho amahugurwa byo bikaba  ari Ubuntu

Uwa kabiri azahembwa  amafaranga ibihumbi 100 000 agirane n’amasezerano y’umwaka 1 na studio ya KFTV (Amajwi & Amashusho) akazanafashwa  no  kubimenyekanisha  hiyongereyeho amahugurwa byo bikaba  ari Ubuntu

Uwa gatatu  azahembwa  amafaranga ibihumbi 50 000 agirane n’amasezerano y’umwaka 1 na studio ya KFTV (Amajwi & videwo) akazanafashwa  no  kubimenyekanisha  hiyongereyeho amahugurwa byo bikaba  ari Ubuntu .

Uwa 4 nuwa 5 bazasinyana amasezerano y’imikoranire  na studio  ndetse  banahabwe amahugurwa  muri muzika  ategurwa n’inshuri rya KFTV

Umunsi  nyamukuru wo kumenya umunyempano  uzeguka iri rushanwa rya KFTV  TALENT DETECTION  uzaba ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2020 ku biro bya KFTV SCHOOL, biherereye i Nyarugenge, muri  Car  Free  Day I saa 10h00.

Uwumva wese yifite impano  yo kuririmba no gucuranga  ashobora kwiyandikisha ku cyicaro cya KFTV  giherereye muri  car Free zone imbere y’ibiro  by’umujyi wa  Kigali  akarere  ka  Nyarugenge cyangwa akuzuza urupapuro anyuze  kuri murandasi .

Urashobora kandi gusura urubuga rwacu: www.kftvstudio.com cyangwa

Ugahamagara  numero zikurikira 0788363732 / 0788761690 / 0722306000 / 0783142756 / 0787260661 /

 84 total views,  2 views today

Leave a Reply

Your email address will not be published.